Raporo ya Komisiyo idasanzwe yagaragaje aho Kiliziya ihagaze ku guha ubudiyakoni bw’abagore
Komisiyo yashyizweho na Papa yasohoye raporo igaragaza ko ubudiyakoni bw’abagore butaremezwa nk’urwego rw’Isakaramentu, ariko inasaba ubushakashatsi bwimbitse n’uruhare runini rw’abagore mu mirimo ya Kiliziya. Ku wa 4 Ukuboza 2025, Komisiyo idasanzwe yashyiriweho gusuzuma niba abagore bahabwa ubudiyakoni nk’urwego rw’Isakaramentu ry’Ubusaseridoti yashyize ahagaragara raporo yayo, nyuma yo kuyimurikira Papa Leo wa XIV ku wa 18 Nzeri […]
Twagira isi nziza ari uko dufite amahoro _Abafaransisikani bashyize imbere urubyiruko mu kubaka amahoro n’iterambere rirambye
Urubyiruko rusaga 300 rwo muri Paruwasi enye rwahuriye i Kivumu mu ihuriro ryibanze ku mahoro, ubuvandimwe no kurengera ibidukikije, hagamijwe kururema ejo hazaza heza h’igihugu na Kiliziya. Mu gihe isi n’akarere k’ibiyaga bigari bikomeje guhura n’ibibazo by’amakimbirane, iyangirika ry’ibidukikije n’ubushomeri bw’urubyiruko, umuryango w’Abafaransisikani watangije ihuriro ryihariye rigamije gushishikariza urubyiruko kuba inkingi y’amahoro, ubuvandimwe n’iterambere rirambye, […]
Huye: Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Butare yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro isaba kwimakaza amahoro arambye
CDJP Butare mu kwizihiza ku nshuro ya 59 Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro bifatanyije n’abakristu bo muri Paruwasi ya Higiro, hibandwa ku kwimakaza amahoro adashingiye ku iterabwoba n’intwaro Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mutarama 2026, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Butare yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ku nshuro ya 59, mu birori byabereye muri Paruwasi […]
Uganda: Umuvugabutumwa wahinduye idini yishwe nyuma y’ibiganiro yakoraga byahuzaga Abakirisitu n’Abayisilamu
Konkona Kasimu, wahoze ari Umuyisilamu akaza guhinduka Umukristo, yiciwe mu karere ka Busia azira ibikorwa bye by’ivugabutumwa byibandaga kuri Yesu Kristu Agahinda ni kose ku bakirisitu bo mu burasirazuba bwa Uganda nyuma y’urupfu rwa Konkona Kasimu, umuvugabutumwa wari warahinduye idini akava muri Islam akinjira mu Bukristo, wishwe n’abantu bivugwa ko bari Abayisilamu nyuma y’ibikorwa bye […]
Abakristu ba Paruwasi ya Rutonde impungenge ni zose nyuma yuko nta hantu bafite basengera
Nyuma y’ifungwa rya ry’insengero na za kiliziya zitujuje ibisabwa, abakristu ba paruwase ya Rutonde bafite impungenge kubera kubura aho basengera, bijyanye n’itabwa muri yombi rya Padiri Gakuba Célestin. Abakristu ba Paruwasi ya Rutonde, iherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, muri Arikidiyosezi ya Kigali, bakomeje kunyura mu bihe bikomeye by’iyobokamana nyuma y’aho kiliziya […]
Ubutumwa bushya mu mwaka mushya: Gentil Misigaro agiye gutaramira bwa mbere i Grand Rapids muri Amerika
Mu gihe abantu bari mu byishimo byo gusoza umwaka no gutangira umushya, abo muri Amerika by’umwihariko abanyarwanda batuye I Grand Rapids bagiye gutaramirwa n’umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gentil Misigaro. Iki gitaramo cyihariye giteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2025, kigamije gufasha Abanyarwanda n’abandi batuye Michigan gusoza umwaka mu buryo bw’umwuka […]
Adonai Family Choir yongeye gusaba abizera kwiringira Yesu mu bihe bigoye mu ndirimbo “Ni uwo kwizerwa”
Korale Adonai Family yongeye kugaragaza ubushobozi bwayo mu kuvuga ubutumwa bwiza, maze isohora indirimbo ishingiye ku nkuru zo muri Bibiliya igaragariza abizera ko Yesu ari uwo kwiringirwa kandi ashobora ibirenze ubushobozi bwa muntu. Indirimbo nshya yitwa “Ni uwo kwizerwa”, indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana igaruka ku ngingo y’ingenzi yo kwizera Yesu Kristo mu bihe […]
Papa Leo XIV yanenze itegeko ryemerera abantu kwiyahura babifashijwemo na muganga
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umushumba wa Kiliziya Gatorika yanenze itegeko ryo kwiyahura bigizwemo uruhare na muganga muri Illinois, anasaba agahenge ka Noheli mu ntambara zo muri Ukraine na Gaza mu rwego rwo kubaha ubuzima n’amahoro. Papa Leo XIV yanenze bikomeye itegeko ryemera kwiyahura babifashijwemo na muganga ryemejwe mu Ntara ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe […]
Indirimbo nshya “Ingoro y’Uhoraho” isaba abakristu guha agaciro ahakorerwa isengesho
Ibinyujije mu ndirimbo, mu majwi meza n’amashusho, Korale Ijwi rya Muhima yahamagariye abantu guha agaciro Ingoro y’imana, maze isohora indirimbo nshya ishingiye ku byanditswe byera. Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri binyuze mu ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo, Korale Ijwi ry’Ihumure Muhima yasohoye indirimbo nshya yitwa “Ingoro y’Uhoraho”, indirimbo igaruka ku gaciro k’urusengero n’akamaro […]
Aline Uwera yasohoye indirimbo nshya “Ongera wivuge Mana” ishingiye ku isengesho n’ubuhamya bw’ukwizera
Mu gihe abakunzi b’indirimbo zo kuramya bakomeje kwizihiza ibyishimo bya Noheri, Uwera Aline yongeye gukora mu nganzo maze asohora indirimbo “Ongera Wivuge Mana.” Indirimbo yaturutse ku burwayi bukomeye bwakize binyuze mu isengesho, igashimangira kwizera Imana igikorwa n’imbaraga za Mwuka Wera Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Uwera uzwi nka Zahabu y’Uwiteka yongeye gushimisha […]