Fleury Legend na Bahavu Jannette Usanase bizihije isabukuru y’imyaka 5 bamaze mu rushako
Umwe mu bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyane mu gutunganya indirimbo yizihije isabukuru y’imyaka itanu y’urushako yerekana urukundo rwe ku mugore we mu butumwa bwuzuye imitoma yanyujije ku mbuga nkoranyambaga. Fleury Legend utunganya amashusho y’indirimbo za Gospel mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo by’imyaka itanu amaze mu rushako hamwe n’umugore we Bahavu Jannet Usanase […]
Adrien Misigaro yagaragaje icyubahiro gitegereje abakiranutsi mu ndirimbo ye nshya “Uw’Umwami Akunda”
Hasohotse indirimbo nshya Uw’Umwami Akunda itanga ubutumwa bukomeye ku bakiranuka no ku bantu bahitamo inzira y’ukuri, ibibutsa ko Imana iha icyubahiro abayikunda kandi bakirinda ibibi. Umuhanzi Adrien Misigaro yashyize hanze indirimbo igaruka ku rukundo rw’Umwami ku bantu bakiranuka, agaragaza ishusho y’Umwami uhora yita ku byo abagaragu be bakora. Yashimangiye ko Imana itita gusa ku bikorwa […]
Uratangaje: Indirimbo nshya ya Bienvenue Zebedayo ihamya imbaraga z’agakiza n’ishimwe
Ku wa 25 Gashyantare, Bienvenue Zebedayo yasohoye indirimbo yise “Uratangaje,” igaragaramo ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana no guhamya impinduka izana mu buzima bw’abayizeye, cyane cyane Abakirisitu. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bienvenue Zebedayo, yashyize hanze indirimbo nshya yise Uratangaje, igaruka ku rugendo rw’agakiza n’ukuntu Yesu ahindura ubuzima bw’umuntu wari waracitse intege. Iyi ndirimbo […]
Kabgayi: Inteko y’Umuco yatangaje ko hakiri intege nke mu guteza imbere indangagaciro z’umuco mu miryango no mu rubyiruko
Mu kwizihiza Umunsi w’Umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi, Inteko y’Umuco yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa 2025, inagaragaza ko hakiri icyuho mu gutoza indangagaciro mu miryango nubwo urubyiruko ruri ku kigero gishimishije mu kuzimenya. Ku wa 26 Gashyantare 2026 mu karere ka Kamonyi, mu birori byabereye mu ishuri ryisunze Mutagatifu Berenadeta, hizihijwe Umunsi w’Umuco […]
Ubutumwa bwo gushima Imana bwumvikanye mu ndirimbo nshya “Amen” y’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda
Abanyarwenya bamaze kwamamara mu Rwanda bakoze mu nganzo maze bashimira Imana mu ndirimbo nshya basohoye ku wa 25 Gashyantare 2026. Ni inndirimbo igaragaza impinduka n’ishimwe riturutse ku mitima y’abanyarwenya, kuri iyi nshuro bahisemo gushimisha Imana binyuze mu muziki wo kuramya no kuyihimbaza. Abanyarwenya bakunzwe cyane mu Rwanda, Burikantu na Buringuni, bafatanyije na Jacky na Borah […]
Cyrus Azizi: Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Kenya
Cyrus Azizi ni umwe mu bahanzi bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya, akaba akomeje kwigarurira benshi binyuze cyane mu bihangano bye bizwiho kugira ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’agakiza. Kenya ni kimwe mu bihugu biri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba imaze gutera imbere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Umwe mu bahanzi bakunzwe […]
Papa Léon XIV mu rugendo rwa mbere muri Afurika ruzamara iminsi 10
Mu rugendo rwe rwa mbere muri Afurika, Papa Leon XIV azasura Algeria, Angola, Guinée Equatoriale na Cameroun hagati ya 13 na 23 Mata 2026 mu rwego rwo gushimangira ukwemera, amahoro n’ibiganiro hagati y’amadini. Ni mu gihe uyu mugabane abayoboke ba Kiliziya bakomeje kwiyongera. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, arateganya kugirira urugendo […]
Nyuma y’ubutabazi ku bakobwa 13, Kiliziya Gatolika yiyemeje gukaza ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu
Nyuma yo kurokora abakobwa 13 bavuga ko bahohotewe kandi bagakoreshwa imirimo y’agahato, Kiliziya n’imiryango iyishamikiyeho bashyize imbaraga mu kubarinda, kubafasha no gukumira ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu byongera kubaho. Nyuma y’uko abakobwa 13 bakiri bato barokowe mu gace ka Flores muri Indoneziya, Kiliziya Gatolika yo muri ako gace yashyize imbaraga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu. Abo bakobwa […]
Inama y’Abepesikopi Gatorika yamaganye inyandiko mpimbano iyitirirwa ku rupfu rwa Koloneli Willy Ngoma
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itigeze isohora itangazo rishinja Leta uruhare mu rupfu rwa Koloneli Willy Ngoma, inaburira abakwirakwiza amakuru atizewe mu bihe by’umutekano muke. Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izwi nka Conférence Episcopale Nationale du Congo, yamaganye yivuye inyuma inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga […]
Byinshi ku ndirimbo nshya “Ironkere Ishimwe” ibumbatiye ubutumwa bukomeye bwo guhimbaza no kwegera Imana
Holi Worship Music Ft James & Daniella bakanguriye abakirisitu ko gushima Imana no kuyegera ari isoko y’amahoro n’agakiza. Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026, itsinda ry’abaramyi bafatanyije na James & Daniella basohoye indirimbo nshya yitwa “Ironkere Ishimwe,” izanye ubutumwa bwiza bwo gushima Imana no kuyisanga nk’isoko y’ubugingo. Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo n’imbabazi by’Imana, igahamagarira […]