Vatican Yahakanye Ibivugwa Ku Kubonekera Kwa Yezu Mu Mujyi Wa Dozule Mu Bufaransa
Nyuma y’imyaka myinshi hakwirakwizwa inkuru zivuga ko Yezu yabonekeye umugore wo muri Dozule inshuro 49, Vatican yatangaje ko ibyo bitigeze bibaho kandi ko ubutumwa bivugwa ko yahawe budafite ishingiro Vatican yatangaje ko zimwe mu nkuru zivuga ko Yezu yigeze abonekera abantu , zirimo iyo mu mujyi wa Dozule mu Bufaransa, zidafite ishingiro. Mu myaka ya […]
Umushumba Wa Kiliziya Gatorika Ku Isi Yagaragaje Filime Z’ibihe Byose Akunda
Vatican yatangaje ko Léon XIV afata filime zakunzwe mu kinyejana cya 20 nk’iz’ibihe byose, zigaragaza ubutumwa bw’ihumure, urukundo n’ukwemera Robert Francis Prevost, uzwi nka Papa Léon XIV, yagaragaje urutonde rwa filime afata nk’iz’ibihe byose akunda, ahanini zo mu kinyejana cya 20 (1901–2000). Ibi byatangajwe na Vatican, ivuga ko Papa Léon XIV ari mu myiteguro yo […]
Urukiko Rwa Abuja Rwategetse ko Very Dark Man Atabwa Muri Yombi Nyuma Yo Gusebya Umwe Mu Bahanzi B’indirimbo Zo Kuramya
Umucamanza Emmanuel Iyanna yategetse ifatwa rya VDM nyuma yo kwanga kwitaba urukiko ku birego byo gusebya umuramyikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mercy Chinwo. Urukiko rwo mu Karere ka Wuse Zone 6 i Abuja muri Nigeria rwategetse ko uwitwa Very Dark Man (VDM), uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, atabwa muri yombi kubera gusebya umuramyi […]
Pasiteri Yafunzwe Akekwaho Ihohoterwa Rishingiye Ku Gitsina No Gukoresha Nabi Ububasha
U Bufaransa_uwahoze ari umushumba wa My Gospel Church ari mu maboko y’ubutabera nyuma y’imyaka irenga icumi ashinjwa ihohoterwa n’ihohotera rishingiye ku gitsina; amatorero y’Abavugabutumwa mu Bufaransa arimo kwisuzuma no gufata ingamba nshya zo kurengera abahohotewe. Ku wa 6 Ugushyingo 2025, Pasiteri Matthieu Koumarianos, wahoze ayobora My Gospel Church i Paris, yashyizwe muri gereza by’agateganyo nyuma […]
Abasore n’Inkumi Ba Gen Z Bazamuye Urwego Rwo Gusoma Bibiliya Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekana ko urubyiruko rwongeye gukunda gusoma Bibiliya kurusha mbere, ahanini biturutse ku ikoreshwa rya tekinoloji na porogaramu za Bibiliya. Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara ku wa 8 Ugushyingo 2025 bwerekana ko urubyiruko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane abavutse hagati ya 1981 na 2010 (bari mu byiciro bya Millennials na Generation […]
Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By’Ubukwe
Imyaka ibihumbi bibiri irashize, mu mudugudu muto wo muri Galileya, habaye ibisa nk’ubukwe. Abashyitsi bari i Kana bakiri mu ndirimbo no mu mbyino ubwo divayi yashiraga. Mu muco aho kwakira abantu neza byasobanuraga icyubahiro, ibi byari isoni zikomeye. Umwigisha ukiri muto witwaga Yesu yabwiye abagaragu mu ibanga ngo buzuze amabarika atandatu y’amabuye amazi. Hashize akanya […]
Abagabo Bibasiwe Kurusha Abagore: Indwara Zo Mu Mutwe Ziyongereye Ku Gipimo Cyo Hejuru Mu Rwanda
Indwara zo mu mutwe ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi, byagera ku Banyarwanda zigasya zitanzitse kuko umwe mu bantu batanu aba yarahuye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ni ndwara zimaze igihe zivurirwa mu Bitaro bya Ndera bimaze hafi imyaka 57 bitangiye gutanga serivisi mu Rwanda, icyakora ababigana barenze ubushobozi bwarwo, ku buryo bagera ku 116%. […]
U Rwanda Rukeneye Iminara 2500 Mishya Kugira Ngo Internet Igezwe Hose
Minisitiri Ingabire Paula avuga ko hakenewe miliyoni 300$ kugira ngo u Rwanda rugere ku rwego rwa 100% rw’ikwirakwizwa rya interineti. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko u Rwanda rukeneye iminara irenga 2500 yiyongera ku yo rusanganywe kugira ngo internet igezwe ku buso bwose bw’igihugu ku kigero cya 100%. Ubu internet igeze ku kigero […]
Ubwo Imyaka 2000 Izaba Yuzuye Yesu Apfuye Akazuka Ajya Mu Ijuru, Hifuzwa Ko Ubutumwa Bwiza Bwaba Bwarageze Ku Bantu Bose Muri 2033
Perezida wa Oral Roberts University, umuvugabutumwa n’umuyobozi wa Empowered21, Dr. Billy Wilson, asaba amatorero n’abakristo ku isi yose gukorera hamwe kugira ngo mu mwaka wa 2033, ubwo hazaba hizihizwa imyaka 2000 Yesu Kristo yapfuye, akazuka ajya mu ijuru, nta muntu n’umwe uzabe utarigeze kumva Ubutumwa Bwiza. Umuvugabutumwa mpuzamahanga, umwanditsi, n’Umuyobozi Mukuru wa Oral Roberts University […]
“Shimirwa” Indirimbo Nshya Yo Gushimira Imana Ikaba Yarahuriranye No Kwizihiza Imyaka 30 Y’ivugabutumwa Kuri Korali
Indirimbo “Shimirwa” yasohotse ku wa Gatandatu, ishimangira ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’uburinzi, ubuntu n’ubugingo, ikaba yarasohotse umunsi umwe n’igitaramo “Ebenezer Concert” cyabereye i Kigali mu kwizihiza imyaka 30 Korali imaze mu murimo w’Imana. Korali God’s Flock Choir ikorera mu Itorero Kaminuza SDA Church yo mu Karere ka Huye, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Shimirwa”, […]