Abahanga mu buvuzi muri Afrika mu ngamba zo kunoza no koroshya ubushakashatsi
Abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaje ko muri Afurika kwemerera abantu gutangira ubushakashatsi ku miti n’inkingo bitinda cyane, bigatuma iterambere ry’ubuvuzi ridindira. Mu gihe byari bikwiye ko uruhushya ruboneka mu mezi abiri, muri Afurika usanga bitwara amezi icyenda cyangwa se imyaka ibiri, uretse mu bihugu bike, aho nko mu Rwanda ubu bitwara iminsi 67 gusa. Mu rwego […]
Ubushakashatsi: Kuki atari byiza Guha abana telephone batarageza imyaka 13?
Ubushakashatsi bushya bwasohowe n’ikigo cyitwa Sapien Labs cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko abana batangiye gukoresha smartphones mbere y’imyaka 13 bashobra guhura n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe mu gihe bakuze. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 27,000 bafite hagati y’imyaka 18 na 24 mu bihugu 190, bwagaragaje ko abana bahawe smartphones bakiri bato […]
Ni gute ababyeyi barera abana babo bibereye umuco Nyarwanda? ‘From Boys to Men’_ Maggie Dent
Mu muryango nyarwanda, kurera umwana si ukumwigisha gusoma no kwandika gusa, ahubwo ni ukumutoza kuba umuntu wujuje ubupfura, ubumuntu no kumenya kubana n’abandi mu mahoro. Muri iki gihe Isi ihura n’ibibazo by’ubusumbane, ihohotera n’amakimbirane, ikoranabuhanga riyobya benshyi ndetse n’ibindi byinshi biyobya benshi, ababyeyi bafite inshingano ikomeye yo gutegura abana babo, kugira ngo bazavemo abagabo bashoboye […]
Umuburo w’Umuyobozi wa OpenAI ku bakoresha ChatGPT
Umuyobozi wa OpenAI igenzura ChatGPT, Sam Altman, yaburiye abantu baganiriza iri koranabuhanga amabanga yabo kuko ashobora kugezwa mu nkiko. Mu kiganiro ’This Past Weekend Podcast’, Altman yavuze ko ChatGPT idafite ubushobozi bwo kurinda amakuru, nubwo ikoreshwa n’abatari bake barimo n’abana bayifata nk’umujyanama. Altman yakomeje avuga ko abantu badakwiye kwitega ko ibiganiro bagirana na ChatGPT birinzwe, […]
Abenshi bakomoko mu miryango y’abaherwe. Abakire 10 bakiri bato
Muri uyu mwaka wa 2025, urutonde rw’abaherwe ku isi rugaragaraho abakiri bato bafite ubukire buhanitse rwagaragaje ko abakiri munsi y’imyaka 30 bafite ubutunzi buhagije ari bake cyane, kuko ari 21 gusa ku isi hose. Aba bakiri bato bafite ubukire bwinshi, benshi baturuka mu miryango ikize cyane, mu gihe abandi ari abashoramari b’ikoranabuhanga bagize amahirwe yo […]
Kiliziya gatorika hari abapadiri yitabaje mu kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko
Kiliziya Gatolika ku Isi yatumiye i Roma bamwe mu bapadiri basanzwe bakundwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, kubera uburanga n’imiterere y’imibiri yabo, kugira ngo bafashe urubyiruko kumva neza inyigisho zayo. Aba bapadiri ku mbuga nkoranyambaga bahawe izina rya ‘Hot priests’ cyangwa se abapadiri b’uburanga. Iri zina rikoreshwa bashaka kuvuga abapadiri beza ku isura cyangwa abafite imibereho […]
Menya Byinshi kuri Knee Down Proposal cyangwa Gutera ivi bifatwa nk’ibigezweho
Gutera ivi cyangwa se Knee Down Proposal ni kimwe mu bikorwa bigezweho cyane muri iki gihe hagati y’abakundana byumwihariko ku basore bifuza gusaba inkumi bihebeye ko barushinga. Abakobwa na bo kandi ntabwo batanzwe dore ko aho iterambere rigeze na bo basigaye baterera ivi abasore. Ibi bikaba bikorwa iyo bombi bageze ku ntambwe yo kubana akaramata. […]
Ikinyarwanda mu nzira zo guhuzwa na AI ku buryo izajya ikoreshwa muri uru rurimi ntiyibeshye.
Kuwa 15 Gashyantare 2023, nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo bamuritse ikoranabuhanga ryihariye rishobora kumva no gusobanura amajwi mu Kinyarwanda. Kugeza kuri ubu, amagambo y’Ikinyarwanda angana n’amasaha 3,400 amaze gushyirwa mu ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, AI, kugira ngo bifashe abashaka amakuru muri uru rurimi. Minisiteri y’Ikorababuhanga na Inovasiyo, MINICT, igaragaza ko mu […]
Imikorere ya ChatGPT Agent ikora nka mudasobwa
OpenAI yashyize hanze ChatGPT Agent, uburyo bushya buzajya bufasha abantu gukora imirimo ikorerwa kuri mudasobwa bisabye kunyura mu nzira nyinshi kandi ikunze gufata umwanya munini. Bumeze nk’umwunganizi w’ikoranabuhanga. Ubu buryo bwifashisha mudasobwa yabwo bwite ikorera inyuma muri porogaramu [virtual computer] mu gukora iyi mirimo ku buryo ihita yikora [Automatically], ariko mbere yo kugira igikorwa burangiza, […]
Ibyo wamenya kuri Gastric Balloon ifasha abantu gutakaza 15% y’ibilo byabo mu mezi atandatu
Uko iminsi ishira ni ko n’iterambere mu Rwanda rigenda ryiyongera kandi mu nzego zose, by’umwihariko urwego rw’ubuvuzi rumaze gutera intambwe ifatika kuko ubu hanatangiye ubuvuzi bufasha umuntu kugabanya ibilo mu gihe gito Ubu mu Rwanda habarurwa ibitaro 62 birimo 5 byo ku rwego rw’igihugu, ibigonderabuzima 520 ndetse n’amavuriro mato 1280. Ni kuvuga ngo umuturage wa […]