Pastor Gitwaza yasabye Abakristo kureka gucira abandi imanza ahubwo bakajya mu mwanya wo kubafasha
Pastor yagaragaje ko umuco wo gushinja no gucira abandi urubanza ukomeje kwiyongera, ashimangira ko ukwemera nyakuri gushingiye ku mbabazi no kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe. Mu nyigisho aheruka gutanga ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, Apôtre Paul Gitwaza yasabye Abakristo kongera gutekereza ku myitwarire yabo, cyane cyane ku bijyanye nuko bafata abandi bakoze […]
Goshen Choir igiye kumurika album nshya mu gitaramo Umwami Mwiza kizibutsa abakristo ko Yesu ari Umwami ugira neza
Iki gitaramo cyitezweho kuzamurikira Kristo iminyago kizahuriza hamwe amakorali n’abigisha b’Ijambo ry’Imana mu rwego rwo gukomeza kwizera no guhumuriza imitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana Goshen Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR SGEEM iritegura kumurika album nshya mu gitaramo cyiswe “Umwami Mwiza Album Launch”, igikorwa cyitezweho kuba umwanya wo gusangira ubutumwa bwiza no gukomeza […]
Diyosezi ya Ruhengeri iyoboye izindi mu bikorwa by’urukundo n’impuhwe
Mu Nteko Rusange ya Caritas Rwanda, abayobozi bashimye uruhare rwa Diyosezi ya Ruhengeri rudasanzwe mu gukusanya inkunga igenewe abatishoboye no gukomeza kuba ku isonga imyaka itatu yikurikiranya. Diyosezi ya Ruhengeri yongeye gushimwa nk’iyoboye izindi mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, nyuma yo kugaragaza umusaruro uhamye mu gukusanya inkunga y’ukwezi kw’urukundo n’impuhwe, aho imaze imyaka itatu ikurikiranye […]
Iyo Yesu avuze yego ntawe uvuga oya_Inkuru y’umugore wasamye nyuma yo gukurwamo imiyoborantanga yombi yateje impaka
Abantu ku mbuga nkoranyambaga batandukanye bacitse ururondogoro bitewe n’ubutumwa bwatangajwe n’umugore wo muri Nigeria uvuga ko yatunguwe no gusama nyuma yo gukurwamo imiyoborantanga, bamwe bagaragaza ukwemera bavuga ko ari igikorwa cy’Imana Inkuru y’umugore wo muri Nigeria watangaje ko yasamye inda y’amezi atandatu nyuma yo gukurwamo imiyoborantanga yombi yakomeje guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho […]
“Yesu urihe?” Umuramyi Judikay aribaza aho Yesu ari nyuma y’agahinda ko kubura umwana we wa Gatandatu
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana muri Nigeriya, Judikay, ari mu gahinda n’ibibazo ku kwizera nyuma y’ubutumwa bwe bwakoze ku mitima ya benshi yibaza aho Yesu ari bitewe no guhura n’ikigeragezo gikomeye cyo kubura umwana we wa gatandatu. Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Judikay, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusangiza abamukurikira ubutumwa bwuzuye agahinda […]
Umushumba w’Itorero arashinjwa gusenya urugo rw’umukirisitu no kunyereza umutungo w’itorero
Umukirisitu umaze imyaka 30 muri Itorero Mamlaka Hill Chapel, yajyanye mu nkiko umushumba waryo, amushinja kugirana umubano wihariye n’umugore we no gukoresha nabi umutungo w’urusengero. Mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, umushumba w’Itorero Mamlaka Hill Chapel, Charles Muhia Ng’ang’a, ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa n’umwe mu bakirisitu b’iri torero kugirana umubano wihariye n’umugore […]
Tumaini Byinshi yahuje imbaraga na Patient Bizimana bahumuriza abakirisitu mu ndirimbo nshya Ganiriza
Indirimbo nshya “Ganiriza” y’umuhanzi Tumaini Byinshi ft Patient Bizimana, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kwiyubaka mu mwuka no gutsinda kwiheba, aho abahanzi bashishikariza abakristo kuganiriza imitima yabo no kwiringira Imana mu bihe bikomeye. Kuri uyu wa 19 Werurwe, umuhanzi Tumaini Byinshi yunze ubumwe na Patient Bizimana bashyira hanze indirimbo “Ganiriza,” yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya […]
Alicia & Germaine mu bahanzi bahatanira ibihembo bikomeye bya Africa Golden Awards 2026
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda barimo itsinda ry’abakiri bato Alicia & Germaine ndetse n’umuhanzi Israel Mbonyi bari mu bahataniye ibihembo Mpuzamahanga mu byiciro bitandukanye. Itsinda ry’abahanzi Alicia & Germaine riri mu bahanzi bahatanira ibihembo bikomeye bya Africa Golden Awards 2026, amarushanwa mpuzamahanga ahuriza hamwe ibyamamare byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi […]
Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda bwabasabye gukomeza ibikorwa byiza nyuma ya Ramadhan
Abayisilamu basoje igisibo cy’ukwezi gutagatifu basabwa kurushaho gufasha abatishoboye no gukomeza ubumwe. Abayisilamu bo mu Rwanda basoje igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan kuri uyu wa Gatanu, basabwa gukomeza ibikorwa byiza birimo gufasha abatishoboye no kurushaho kubaka ubumwe bwabo. Ibi byagarutsweho mu isengesho rikuru ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ryitabiriwe n’abayisilamu benshi baturutse hirya no hino […]
Ubuyobozi bwa ADEPR bwambuye inshingano abayobozi 35 barimo Pasiteri Joseph Nsanzurwimo
Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko hafashwe icyemezo cyo kwambura abantu 35 inshingano za gishumba n’ivugabutumwa hagamijwe kubahirizwa amategeko, kurinda isura y’itorero no gukomeza kwimakaza ubunyangamugayo mu bayobozi baryo. Ibi bibaye nyuma yo guhamywa n’inkiko ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, […]