13 September, 2026
3 mins read

Cyrus Azizi: Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Kenya

Cyrus Azizi ni umwe mu bahanzi bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya, akaba akomeje kwigarurira benshi binyuze cyane mu bihangano bye bizwiho kugira ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’agakiza. Kenya ni kimwe mu bihugu biri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba imaze gutera imbere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Umwe mu bahanzi bakunzwe […]

1 min read

Papa Léon XIV mu rugendo rwa mbere muri Afurika ruzamara iminsi 10

Mu rugendo rwe rwa mbere muri Afurika, Papa Leon XIV azasura Algeria, Angola, Guinée Equatoriale na Cameroun hagati ya 13 na 23 Mata 2026 mu rwego rwo gushimangira ukwemera, amahoro n’ibiganiro hagati y’amadini. Ni mu gihe uyu mugabane  abayoboke ba Kiliziya bakomeje kwiyongera. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, arateganya kugirira urugendo […]

2 mins read

Nyuma y’ubutabazi ku bakobwa 13, Kiliziya Gatolika yiyemeje gukaza ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Nyuma yo kurokora abakobwa 13 bavuga ko bahohotewe kandi bagakoreshwa imirimo y’agahato, Kiliziya n’imiryango iyishamikiyeho bashyize imbaraga mu kubarinda, kubafasha no gukumira ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu byongera kubaho. Nyuma y’uko abakobwa 13 bakiri bato barokowe mu gace ka Flores muri Indoneziya, Kiliziya Gatolika yo muri ako gace yashyize imbaraga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu. Abo bakobwa […]

1 min read

Inama y’Abepesikopi Gatorika yamaganye inyandiko mpimbano iyitirirwa ku rupfu rwa Koloneli Willy Ngoma

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itigeze isohora itangazo rishinja Leta uruhare mu rupfu rwa Koloneli Willy Ngoma, inaburira abakwirakwiza amakuru atizewe mu bihe by’umutekano muke. Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izwi nka Conférence Episcopale Nationale du Congo, yamaganye yivuye inyuma inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga […]

2 mins read

Byinshi ku ndirimbo nshya “Ironkere Ishimwe” ibumbatiye ubutumwa bukomeye bwo guhimbaza no kwegera Imana

Holi Worship Music Ft James & Daniella bakanguriye abakirisitu ko gushima Imana no kuyegera ari isoko y’amahoro n’agakiza. Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026, itsinda ry’abaramyi bafatanyije na James & Daniella basohoye indirimbo nshya yitwa “Ironkere Ishimwe,” izanye ubutumwa bwiza bwo gushima Imana no kuyisanga nk’isoko y’ubugingo. Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo n’imbabazi by’Imana, igahamagarira […]

2 mins read

Tanzania: Urupfu rwa Karidinali Polycarp Pengo rwashenguye Kiliziya Gatolika muri Afurika na Madagasikari

Abepiskopi bo muri Tanzaniya, Afurika na Madagasikari bazamwibuka nk’umushumba w’intangarugero waharaniye ubumwe, indangagaciro z’umuco nyafurika n’ivugabutumwa ku rwego rw’umugabane n’Isi. Karidinali Polycarp Pengo, wabaye Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi Gatolika ya Dar es Salaam muri Tanzaniya, yitabye Imana ku wa 19 Gashyantare, asiga icyuho gikomeye muri Kiliziya Gatolika muri Afurika. Inkuru y’agahinda kenshi bitewe n’urupfu rwe mu […]

2 mins read

Prosper Nkomezi yanejejwe no gusura ahantu hatagatifu muri Israel mbere y’igitaramo yateguraga gukorera i Tel Aviv

Mu rugendo rw’ukwemera yagiriye muri Israel aho yari ategerejwe gutaramira ku wa 21 Gashyantare 2026, Prosper Nkomezi yasuye i Goligota, Umusozi wa Olives, Getsemani n’ahandi hantu havugwa muri Bibiliya, avuga ko bitari urugendo rusanzwe ahubwo ari urugendo rwimbitse rw’ukwemera. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, wabarizwaga mu gihugu cya Israel aho yari […]

2 mins read

Mu rugendo bakoreye i Kibeho, Abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo batanze inkunga irenga miliyoni 15 zo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya

Mu rugendo nyobokamana rwabaye ku wa 21 Gashyantare 2026 i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, Diyosezi ya Nyundo yashyikirije Ingoro ya Bikira Mariya inkunga irenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha kwagura ubutaka n’ibikorwa remezo bizafasha kwakira neza imbaga y’abahasura. Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026, abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo bakoreye […]

2 mins read

Ihurirana ry’Igisibo na Ramadhan rishobora kuba imbarutso y’isi nshya irangwa n’amahoro

Mu gihe Abakirisitu Gatolika bari mu Gisibo gitegura Pasika n’Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, Ibiro bya Vatikani bishinzwe ibiganiro hagati y’amadini byasabye abemera Imana guhinduka mu mitima, bakambura intwaro urwango n’inzika, kugira ngo bubake isi ishingiye ku mahoro n’ubwiyunge Mu gihe Abakirisitu Gatolika bari mu Gisibo gitegura Pasika, Abayisilamu na bo bari mu gisibo […]

2 mins read

Ubutumwa bukomeye bwa Gentil Bigizi mu ndirimbo “Ifaranga” busaba Abakristo gusubiza umutima ku Mana

Ifaranga, Indirimbo nshya yasohotse ku wa 17 Gashyantare 2026, igaragaramo ubutumwa bukangurira abantu cyane cyane Abakristo kwisuzuma ku rukundo bakunda amafaranga kurusha uko bakunda Imana yabahaye ubuzima n’agakiza. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Bigizi, yongeye gushyira hanze indirimbo ifite ubutumwa buremereye yise Ifaranga. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 17 Gashyantare 2026, ikaba […]