Amateka mashya muri ADEPR, abagore na bo bemerewe kuba abapasiteri
Mu myaka 85 Itorero rimaze rikorera mu Rwanda, kuri ubu ryanditse amateka mashya mu mikorere yaryo, aho abagore 15 bahawe inshingano zo kuba Abapasiteri, mu gihe bari basanzwe bamenyerewe mu zindi nshingano zitandukanye gusa. Itorero ADEPR mu Rwanda, ryanditse amateka mashya nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Ukuboza 2025, abagore ba mbere […]
Abakobwa Bari Kugenda Bacika mu Nsengero Kubera Kudahabwa Agaciro Nka Bagenzi Babo b’Abahungu
Imibare mishya igaragaza igabanuka rikabije ry’abakobwa mu rusengero mu gihe abasore biyongera, ibintu bitandukanye n’indi myaka yashize kandi bikaba bikomeje gutera inkeke. Mu gihe imibare iheruka yerekana ko abasore bari kwiyongera mu nsengero, abakobwa bo barimo kugenda baba bake, aho benshi batangira kuva mu rusengero cyangwa bakajyayo ku mpamvu zindi zikomeye. Ibi ni ibintu bitari […]
Usisite_Indirimbo Nshya ya Vestine & Dorcas Yigaruriye Abakunzi b’Indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana
Mu gihe bamaze iminsi mike bavuye mu bitaramo bari bamazemo iminsi byazengurutse Kanada, abahanzi Vestine & Dorcas bashyize hanze indirimbo nshya “Usisite”. Mu masaha make imaze igiye hanze ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100. Vestine & Dorcas bongeye gutanga ubutumwa bukora ku mitima binyuze mu ndirimbo yabo nshya bise Usisite, imaze amasaha make isohotse ariko […]
“Heavenly Harmony Concert” Igitaramo Kizinjiza Abakristu Mu Byishimo Bya Noheli
Korale Good news yateguye igitaramo kizatangiza kikaninjiza abizera mu byishimo by’amaza ya Nyagasani, kikazabera kuri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye Korale Good News ikorera ubutumwa muri Paruwasi Universitaire St Dominique-Huye yatangaje ko iri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise Heavenly Harmony Concert, giteganyijwe kuba tariki ya 20 Ukuboza 2025 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, kikabera […]
Jamie MacDonald Agiye Gukora Gukora Ibitaramo Bizazenguruka Amerika “Left It In The River Tour”
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko agiye gukora urugendo ruzenguruka Imijyi umunani ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugira indirimbo ebyiri zikurikiranye ku kuba zikomeje gukundwa n’abatari bake. Jamie MacDonald, umuririmbyi ukunzwe muri Capitol Christian Music Group, yatangaje ku mugaragaro urugendo rwe rwa mbere nk’umuhanzi uyoboye ibitaramo, yise “Left It […]
“Ibyimana” Indirimbo Ikomeje Kubica Ku Mbuga Nkoranyambaga Y’umuhanzi Niyo Patric Nganzo Itabariza Abizera
Indirimbo “Ibyimana” ikomeje kwigarurira Imitima ya benshi nyuma yuko imaze iminsi mike isohotse. Ni indirimbo yahimbwe n’umuhanzi Niyo Patrick Nganzo, ikaba yarasohotsee nyuma yuko Itorero ADEPR risohoye amabwiriza mashya agenga abaririmbyi ndetse n’abahanzi ku giti cyabo muri iryo Torero. Iyi ndirimbo yasohotse tariki 02 Ukuboza 2025, ikomeje gukwirakwira ndetse no gusakazwa na benshi ku mbuga […]
Aline Uwera Yashyize Hanze Indirimbo Ye Ya Mbere Yise “Wicogora”
Umuririmbyi wa Gospel “aline Uwera” yatangiye urugendo rushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse anasaba abafana gukomeza kumuba hafi muri urwo rugendo. Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Uwera, wamenyekanye cyane muri Faradja Choir ya ADEPR Nyamata, yatangiye ku mugaragaro urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise […]
Phil Wickham’s New Worship Anthem “Hallé” Inspires Global Praise Movement
Singer releases a powerful Psalm-inspired track celebrating God’s majesty and calling believers to renewed worship Phil Wickham has released a new worship single titled Hallé, a powerful anthem inspired by Psalm 8 that is already resonating with churches and believers around the world. The song combines simple yet deeply reverent lyrics with an energetic chorus […]
Imana Yasenye Imibereho Igana Ku Rupfu Impa Ubuzima Bushya_ Kim Soo-yeon Uhamya Urukundo rw’Imana
Ubuhamya bw’umukristokazi wacitse urubanza rw’urupfu akabona ubuzima bushya, umugore w’Umunyakoreya washenjaguwe n’inkongi y’umuriro yaboneye Imana mu mubabaro wimbitse. Mu materaniro mpuzamatorero yo gusenga yiswe Daniel Prayer Meeting abera muri Koreya y’Epfo, umukristokazi witwa Kim Soo-yeon yashyikirije Abakristo ubuhamya bwimbitse ku rukundo n’ubutabera by’Imana, mu rugendo rwe rumaze imyaka irenga icumi ava mu rupfu ajya mu […]
Ubugingo bwa Gikristo: Dukore Byose ku Bw’Icyubahiro cy’Imana
Abakristu basabwe gushyira Imana imbere mu bikorwa byose no kubaho mu murongo w’ukuri Mu buzima bwacu bwa buri munsi, kuba umuntu yakora ibyo Umwuka Wera amuyoboramo si ibintu byoroshye, cyane cyane iyo tukiri mu isi kandi tugikomeje gutura mu mubiri. Kenshi dusanga amaso yacu akururwa n’ibiri ku mpande zacu, tukabikora dukurikije ibyo umubiri wifuza. Ni […]