Category: IMIKINO
Chelsea ikomeje kugura abakinnyi ari nako ibarekura
Mu mpinduka zikomeye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’u Burayi, ikipe ya AC Milan yamaze kumvikana na Chelsea ku igura rya rutahizamu Christopher Nkunku ku kayabo ka miliyoni £36 z’amapawundi, harimo n’inyongera zizashingira ku musaruro we. Nkunku w’imyaka 27 yemeye kugabanya umushahara kugira ngo asinye amasezerano y’imyaka itanu muri iyi kipe yo mu […]
CECAFA Kagame Cup 2025 yahumuye!
Imikino ya CECAFA Kagame Cup ya 2025, igomba kubera mu gihugu cya Tanzaniya ikomeje kwegera amatariki izaberaho. Ni CECAFA izatangira tariki ya 2 kugeza ku ya 15 Nzeri 2025, izabera mu mugi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya gusa amwe mu makipe yari yitezwe ntazitabira. Amakipe atazitabira harimo Young Africans ndetse na Simba SC zo […]
Abakinnyi ba APR FC bakomeje kugirirwa icyizere mu bihugu byabo
Mu gihe Uganda iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026 , yamaze guhamagara abakinnyi izifashisha harimo babiri bakinira APR FC. Abahamagawe ni Ronald Ssekiganda ukina hagati mu kibuga yugarira ndetse na Denis Omedi ukina mu busatirizi. Uganda y’umutoza, Paul Put ifite imikino ibiri yose bazakinira Kampala harimo uwa Mozambique […]
Umukinnyi ukiri muto Dowman Max ugaragarwaho impano idasanzwe bituma agereranywa na Messi na Bellingham dore uko ari gufashwa n’ikipe ye ya Arsenal
Max Dowman, umukinnyi ukina ku ruhande (winger) mu ikipe ya Arsenal, amaze kwandika amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza, kuko ku wa Gatandatu yakinnye umukino wa Premier League afite imyaka 15 n’iminsi 234 gusa, ubwo Arsenal yakinaga na Leeds United mu mukino wa shampiyona. Gukina uyu mukino, byamuhaye kuba umukinnyi wa kabiri muto cyane wakiniye Arsenal ndetse no […]
Ababyeyi ba Jobe Bellingam ukinira Borussia Dortmund bakumiriwe mu rwambariro rw’ikipe
Ababyeyi ba Jobe Bellingam ukinira Borussia Dortmund bakumiriwe mu rwambariro rwa Borussia Dortmund nyuma yo guteza akavuyo babaza impamvu umuhungu wabo yasimbujwe mu gice cya mbere nyuma y’umukino banganyijemo na St Pauli. Ku wa gatandatu tariki 23 Kanama 2025 nibwo Borussia Dortmund yakinaga umukino wayo wa mbere muri shampiyona y’Ubudage, Bundesliga, yakiriwe na FC St. […]
Rayon Sports yatangiye umushinga mwiza wo kuyiteza imbere
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2025, Associations Rayon Sports yatangije ku mugaragaro umushinga “Gikundiro *702#” ugamije byumwihariko kubarura umubare w’abafana ba Rayon Sports. Ibi birori byo kumurika ku mugaragaro uyu mushinga byabereye muri Zaria Court i Remera biyobowe n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, witabirwa n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abafatanyabikorwa, n’abanyamuryango […]
Arsenal izahura na Liverpool idafite bamwe mu bakinnyi b’ingenzi bayo!
Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Arsenal, Bukayo Saka ntago azagaragara mu mukino ukomeye wa shampiyona bazahuriramo na Liverpool ku cyumweru ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga ye y’igihugu y’u Bwongereza igomba gukina mu kwezi gutaha aho bagomba guhura na Andorra na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026. Saka w’imyaka 23 yakomeretse imitsi yo mu gice cy’inyuma […]
Rayon Sports yafashe umwanzuro kuri Fall Ngagne ndetse na Youssou Diagne
Mu gihe hashize amezi abiri, Rayon Sports itangiye imyitozo abakinnyi benshi bakomoka hanze y’u Rwanda barahageze ariko kugeza ubu Youssou Diagne ndetse na Fall Ngagne ntibaragera mu Rwanda. Icyateye aba bakinnyi kutazira igihe harimo amafaranga bishyuzaga Rayon Sports bijyanye n’imishahara ndetse n’amafaranga iyi kipe yari ibabereyemo nyuma yo gusinya amasezerano umwaka ushize. Perezida wa Rayon […]
Inkera y’Abahizi: Nyuma y’imvugo “Batashye uw’AbaRayon”, haba hagiye kwaduka indi igira iti: “Batashye uw’Abahizi?”
Nyuma yuko ikipe y’ingabo z’igihugu iteguye irushanwa ikarisoza ntamukino n’umwe itsinze n’amanota zero, bikomeje gutera impungenge abakunzi bayo ndetse n’abakurikira Football mu Rwanda bakemanga ubushobozi bw’amakipe yo mu Rwanda. Muri iri rushanwa ryitswe “Inkera y’Abahizi”, ikipe by APR FC yariteguye yarisoje itsindwa na Azam FC yo muri Tanzania naho Police FC yegukana igikombe. Kuri iki […]
Manchester City igiye kwibikaho umuzamu mushya
Manchester City yagaragaje ikibazo cy’umuzamu ku munsi w’ejo mu mukino yatsinzwemo na Tottenham Hotspurs ishobora gutungurana ikibikaho umunyezamu mushya, nyuma y’uko ibiganiro hagati yayo na Gianluigi Donnarumma bigaragaza icyizere cyinshi cyo kumvikana. Uyu munyezamu w’imyaka 26 ukomoka mu Butaliyani, aherutse gutandukana na Paris Saint-Germain nyuma yo kutishimira icyemezo cy’umutoza Luis Enrique, wanahisemo kutamushyira ku rutonde […]