Category: IKORANABUHANGA
Biteganyijwe ko ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rigomba gutangira gukoreshwa hose bitarenze 2025
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rizaba ryatangiye gukoreshwa mu bitaro byose n’ibigo nderabuzima bitarenze uyu mwaka (2025). E-Ubuzima (National Electronic Medical Record System) ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga serivisi ku bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bikuru, aho umurwayi asabwa imyirondoro ikandikwa muri mudasobwa, ubundi akayoborwa muri serivisi z’ubuzima akeneye. Ni ikoranabuhanga aho ryatangiye […]
Porogaramu za ‘AI’ ziganiriza abana iby’abakuru zigiye gutuma Meta ikorwaho iperereza
Abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko bagiye gutangiza iperereza kuri Sosiyete ya Meta, nyuma y’amakuru avuga ko porogaramu zayo zitandukanye z’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano [Artificial Intelligence– AI] zishobora kuba zigirana ibiganiro bidakwiye n’abana bato. Bavuze ko mu gihe abana bari gukoresha izi porogaramu, zitamenya amagambo zikoresha zikisanga zababwiye ibidakwiye bitajyanye […]
Konti ibihumbi 10 za Instgram zafunzwe
Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Instagram bijujutiye icyemezo cyafashwe na Meta icunga uru rubuga, nyuma y’uko ifunze konti (accounts) hagakekwa ko zaba zararenze ku mabwiriza agenga uru rubuga.Amakuru dukesha BBC, avugako ko abafungiwe konti, ari bamwe mu bashinjwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni yangiza abana, ariko na bo bakavuga ko barenganijwe.Abahuye ni iki kibazo barenga ibihumbi 10 […]
Ikoranabuhanga: Hari gukorwa amadarubindi azajya afasha abantu batumva neza
Abashakashatsi bo muri kaminuza zitandukanye muri Écosse bari gukora amadarubindi afite umwihariko wo gufasha abantu bafite ibibazo byo kutumva neza. Aya madarubindi azaba afite camera izajya ireba ibyo uyambaye abona, mu gihe ari kugirana ikiganiro n’umuntu, ifate amajwi. Ayo majwi azajya yoherezwa kuri ‘server’ kuri ubu ziri muri Suède aho porogaramu zabugenewe zizajya zihita ziyayungurura […]
Yabaye iciro ry’imigani nyuma yo kuvuga ko asigaye akoresha ChartGPT mu gufata ibyemezo bya politiki
Minisitiri w’Intebe wa Suède, Ulf Kristersson, yabaye iciro ry’imigani nyuma yo gutangaza ko yifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya ChatGPT mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe bya politiki. Minisitiri Kristersson yavuze ko akoresha uru rubuga nk’inyunganizi itanga ibitekerezo byihariye ariko ko adashyiramo amakuru y’ibanga cyangwa areba umutekano w’igihugu. Gusa ibi ntibyakiriwe neza na bamwe mu banyapolitiki […]
Izamuka rikabije ry’ibyaha byo kuri murandasi kubera AI rihangayikishije Leta ya Kenya
Leta ya Kenya iri guhura n’ikibazo gikomeye cy’umutekano wo kuri murandasi, nyuma yo gutangaza izamuka rya 201.7% mu byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga (cybercrime) mu gihembwe cya mbere cya 2025. Nk’uko byatangajwe na Communications Authority of Kenya (CA), ibyaha byo kuri murandasi byazamutse cyane mu mezi atatu, biva kuri miliyoni 840.9 bigera kuri miliyari 2.5. Iri […]
WhatsApp yasibye konti zirenga miliyoni 6.8 z’abatekamutwe- Byatangajwe n’Ikigo cya Meta
Ikigo cya Meta, gifite urubuga rwa WhatsApp, cyatangaje ko cyasibye konti zirenga miliyoni 6.8 z’abatekamutwe, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025. Meta ivuga ko nyinshi muri izo konti zari zifitanye isano n’amatsinda y’abatekamutwe bakorera mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Asia, Aho bakoresha abakozi ku gahato mu bikorwa byabo. Ibi byatangajwe mu gihe […]
BitChat: Porogaramu nshya yo kohererezanya ubutumwa bidasabye internet cyangwa Sim card
BitChat ni porogaramu nshya ituma abantu bohererezanya ubutumwa bidasabye internet, nimero za telefoni cyangwa sim card. Yakozwe n’itsinda riyobowe na Jack Dorsey, uri mu batangije Twitter. Ikoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth, rituma ibikoresho biri hafi bishobora gutumanaho mu buryo bwihuse. BitChat yubakiye ku muyoboro utari umwe rusange (Decentralized network), kandi ubutumwa bwoherezwa mu ibanga rikomeye (encrypted), […]
U Rwanda mu bufatanye bugamije guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’
U Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Malaysia hagamijwe guteza imbere ikoreshwa rya AI mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, nk’intambwe ikomeye mu kwimakaza iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 31 Nyakanga 2025 i Dubai, ari mu mujyo wo kwimakaza amahame y’Urwego Rushinzwe Impinduramatwara ya Kane […]
EU yatangaje uburyo bw’ikorabuhanga busuzuma imyirondoro y’abinjira mu Burayi
Abinjira ndetse n’abasohoka mu Burayi bashyiriweho ikoranabuhanga rya “Entry/Exit System (EES) ” rizafasha mu kugenzura imyirondoro, ubu buryo bukazahuzwa n’ubusanzwe bukoreshwa nka Passport, VISA n’ibindi.Amakuru dukesha BBC avugako inzego zibishinzwe z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) zabitangaje kuri uyu Gatanu tariki 01, Kanama 2025, icyi cyemezo kikazatangira kubahirizwa ku bagenzi binjira mu Burayi ndetse n’abasohokamo kuva muri […]