Category: URUKUNDO
Sheila Cherop yatunguwe no kubona ubutumire bw’uwari umukunzi we agiye gukora ubukwe n’inshuti ye magara nyuma y’imyaka umunani bakundana
Umugore ukomoka muri Kenya, Sheila Cherop, yatangaje inkuru ibabaje y’urukundo rwe rwari rumaze imyaka umunani, ariko rukaza kurangira mu buryo atari yiteze nyuma y’uko umusore yakundanaga na we amusize agashyingiranwa n’inshuti ye magara. Mu kiganiro yagiranye na Edmac Media Studios, Sheila yavuze ko ubuzima bwe bwo mu bwana bwari bwararanzwe n’agahinda, kutitabwaho no kubura urukundo […]
Umugore yafashe umugabo we amuca inyuma ku mukozi bakorana ahitamo kumubabarira
Umugore wo muri Nairobi yavuze uburyo yavumbuye ubuhemu bw’umugabo we binyuze muri WhatsApp bwo kumuca inyuma, agahitamo kumubabarira kubera urukundo rw’abana babo n’icyizere cyo kongera kubaka urugo. Uyu mugore ukoresha amazina ya Akinyi Atieno, yavuze ko yamenye ayo makuru binyuze mu butumwa bwa WhatsApp yabonye kuri telefone y’umugabo we, ibintu byamugizeho ingaruka zikomeye ku mutima […]
Grace Ekirapa yagaragaje agahinda ke nyuma y’ibihuha byakwiriye ku mbuga nkoranyambaga byo gutandukana n’umugabo we
Umunyamakuru akaba n’umuvugabutumwa wo muri Kenya, Grace Ekirapa, yatangaje ko nyuma y’aho amakuru y’itandukana rye n’umukinnyi wa filime Pascal Tokodi agiye hanze, bamwe mu bo basenganaga muri kiliziya bahinduye uburyo bamufataga, ibintu yavuze ko byamusigiye igikomere gikomeye mu mutima. Mu buhamya bwe, Grace yavuze ko byamutwaye igihe kinini kuvuga kuri iki kibazo, ariko yumvise agomba […]
Urukiko rwo muri Zimbabwe rwategetse umugabo kwishyura miliyoni 800 nyuma yo kutubahiriza isezerano ryo gushyingiranwa
Urukiko rwategetse Francis Mupindu kwishyura uwahoze ari umukunzi we Nancy Tsuro amafaranga arenga miliyoni 800 z’amanyarwanda nk’indishyi nyuma yo kutubahiriza isezerano yari yaramuhaye ryo kuzamurongora. Nancy, usanzwe ari umuganga, yavuze ko Mupindu yamushishikarije gusama inda ndetse akamugaragariza ko afite umugambi ukomeye wo kumurongora, ariko nyuma akaza guhindura icyemezo. Urukiko rwabwiwe ko Mupindu yari yaranabyaranye abana […]
“Natekerezaga ko azandinda ubukene” _Mabizela yagiriye inama abakobwa bakunda abagabo bakuze kubera amafaranga
Umunyeshuri warotaga kuzagira ubuzima bwiza binyuze mu gukundana n’umugabo ukize yavuze ko urwo rukundo rutaramba ahubwo ko birangira ubuze byose, asaba abakobwa kubanza kwiyubaka no kwigenga mbere yo kwiringira urukundo rushingiye ku mutungo. Umukobwa wo muri Afurika y’Epfo, Siyamthanda Mabizela, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abantu inkuru y’ubuzima bwe yavuze ko yamwigishije […]
Ubushakashatsi: Gushyingirwa mbere y’imyaka 25 byongera ibyago byo gutandukana
Impuguke zigaragaza ko ubukure bwo mu mutwe, ubushobozi bwo gufata imyanzuro n’imicungire y’amarangamutima biri mu bigira uruhare rukomeye mu kuramba kw’urugo. Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2020 na 2022 n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku muryango, Institute for Family Studies, bwagaragaje ko abantu bashyingirwa batarageza ku myaka 25 bafite ibyago byinshi byo gutandukana ugereranyije n’abashakana bafite imyaka […]
Inshuti ya Bosco Nshuti, Gentil, yatangaje umunsi w’ubukwe bwe na Naomie
Gentil na Naomie bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwaboUmuramyi Gentil Musoni Izere Samuel wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we Naomie Kayijamahe Mutoni, nyuma y’uko hatangajwe ubutumire bwemeza ko umuhango w’ubukwe bwabo uzaba tariki ya 22 Kanama 2026. Gentil ni umwe mu baramyi bazwi cyane mu matsinda atandukanye […]
Nushaka utagukunda kubera ibindi muzatandukana! Mukandasumbwa Caline urusha umugabo we imyaka 12
Mu gihe abantu benshi muri iki gihe bavuga ko urukundo rw’ukuri rugenda rucika kubera inyungu zishingirwaho mu kubaka ingo, inkuru y’urukundo rwa Nsabimana Brillah uzwi nka Bruno na Mukandasumbwa Caline yo ikomeje kubera benshi urugero kubera uburyo bahisemo kubaka urugo rushingiye ku rukundo, kubahana no kwizera Imana nubwo banyuze mu gucibwa intege n’abantu benshi. Urukundo […]
Urenze kuba uri umugabo wanjye! Agasaro Tracy yagaragarije umugabo we urukundo ku isabukuru ye y’amavuko amwita isengesho ryasubijwe
Mu butumwa bwuje urukundo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Agasaro Tracy yashimye umugabo we Rene Patrick, agaragaza ko ubuzima bwe ari igihamya cy’urukundo rushingiye ku kwizera Imana amwita isengesho ryasubijwe. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Agasaro Tracy, yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we bakorana umuziki Rene Patrick, amushimira uruhare rwe mu buzima bwe […]
Uwari urangije Kaminuza yarize amarira y’ibyishimo nyuma y’uko umukunzi we amwambitse impeta ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi
Umukobwa wari urangije amasomo ye ya kaminuza yasazwe n’ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko umukunzi we amusabye ko yazamubera umugore ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi, ibintu byahindutse nk’umunsi w’ibirori bibiri icyarimwe. Iyi nkuru yigaruriye benshi nyuma yuko umukobwa yagaragaje amarangamutima menshi ubwo yatangaga ukuboko kugira ngo yambikwe impeta, mbere yo gupfukama na we agahobera uwo mukunzi we […]