Category: URUKUNDO
Umugabo yitabye Imana nyuma yuko atashye mu gicuku agasanga umugore we ari kumwe n’undi mugabo mu buriri bwabo
Umugabo yasanze undi mugabo mu cyumba cye aryamanye n’umugore we, ibintu byateye amakimbirane yahise akurura imirwano ikomeye yarangiye umwe ahasize ubuzima mu gihe undi yatawe muri yombi. Ibi byabereye mu gace ka Kasangati muri Wakiso aho umugabo witwa John Masaba yageze iwe mu rukerera agasanga Vincent Kiyingi, bivugwa ko yari umukunzi w’umugore we, ari mu […]
Narabimubwiye ko tuzabisubiramo yaransondetse! Chance yavuze uko urukundo rwabo rwatangijwe no kwandikwa mu ntoki kubera kubura amagambo yo gukoresha
Umuhanzi Chance wo mu itsinda Ben na Chance yagarutse ku buryo bwihariye yasabwe n’umugbo we urukundo no kuzamubera umugore, ibintu byabereye mu modoka mu rugendo rudasanzwe, agakoresha kumwandika mu ntoki berekeza i Bujumbura. Mu buzima busanzwe, abantu benshi bamenyereye uburyo bwo gutereta bukoresha amagambo cyangwa ubutumwa bwo kuri telefoni, ariko kuri Chance byari bitandukanye cyane. […]
Umugore wabenze umugabo wamwishyuriye amashuri yakatiwe igifungo cy’Amezi 6 muri gereza!
Urukiko rw’Ibanze rwa Rukungiri rwakatiye umugore witwa Fortunate Kyarikunda igifungo cy’amezi atandatu nyuma yo kutubahiriza icyemezo cy’urukiko cyamusabaga gusubiza amafaranga umugabo yamwishyuriye amashuri. Uru urubanza rwatangiye nyuma y’ikirego cyatanzwe na Richard Tumwiine, wavuze ko yishyuye amafaranga y’ishuri rya Kyarikunda kubera amasezerano bagiranye yo kuzashakana. Nyuma yo kurangiza amashuri, uyu mugore yahagaritse gahunda yo kubana na we, ibintu […]
Uri amahoro yanjye! Prosper Nkomezi ubwo yifurizaga umukunzi we Retina isabukuru nziza y’amavuko
Mu magambo yuzuye urukundo, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yifurije isabukuru nziza umukunzi we Retina Nkurunziza mu butumwa bwuje urukundo, bashimira Imana ku buzima n’urugendo rwabo. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Prosper Nkomezi, yongeye kugaragaza urukundo akunda umukunzi we Retina Nkurunziza ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko abinyujije […]
Fleury Legend na Bahavu Jannette Usanase bizihije isabukuru y’imyaka 5 bamaze mu rushako
Umwe mu bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyane mu gutunganya indirimbo yizihije isabukuru y’imyaka itanu y’urushako yerekana urukundo rwe ku mugore we mu butumwa bwuzuye imitoma yanyujije ku mbuga nkoranyambaga. Fleury Legend utunganya amashusho y’indirimbo za Gospel mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo by’imyaka itanu amaze mu rushako hamwe n’umugore we Bahavu Jannet Usanase […]
Ngarambe François Xavier na Solange bizihije Saint Valentin bavugurura isezerano ry’imyaka 32 babana nk’umugabo n’umugore
Mu gihe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abakundana uzwi nka Saint Valentin ku wa 14 Gashyantare 2026, Umuhanzi w’indirimbo za Krahanyuze Ngarambe François Xavier n’umugore we Solange Ngarambe bavuguruye isezerano ryabo ry’ugushyingiranwa bamaze imyaka 32 bubatse urugo. Babinyujije ku rubuga rwa Instagram, babwiranya amagambo y’urukundo yabaye isoko y’ibyishimo n’amasomo ku bakunzi babo, bwibutsa benshi ko urukundo nyarwo […]
Urukundo n’imigambi y’Imana: Inkuru idasanzwe y’urukundo rwa Dusabirane Patrick na Ngendananayo Sonia
Urukundo ni imwe mu mpano zidasanzwe zituma ubuzima bw’abantu bugira icyerekezo n’icyizere, ariko akenshi ruba urugendo rusaba kwihangana, kwizera no kwakira imigambi y’Imana. Mu bihe bya none, aho ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byahindutse inzira yo guhuza abantu, hari inkuru nyinshi z’urukundo zitangirira ku biganiro byoroheje nka “muraho,” zikagenda zibyara isezerano rikomeye ryo kubana iteka. Ni muri […]
Nyuma y’imyaka 40 ari abaturanyi biyemeje kubana_Inkuru y’urukundo ishimangira ko urukundo ari impano y’Imana
Inkuru ya Art na Marilyn igaragaza ko Imana ishobora gutegura urukundo mu gihe cyose cy’ubuzima, kandi ko urukundo nyarwo rutagendera ku myaka. Inkuru ya Art na Marilyn, abari abaturanyi mu Mujyi wa Lexington muri Leta ya Kentucky muri Amerika mu gihe kirenga imyaka 40, yakomeje gukora ku mitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’imyaka […]
Ubukwe bwuzuye ukwizera n’urukundo: Niyo Bosco na Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyo Bosco, yatangiye urundi rugendo rw’ubuzima bwe ashinga urugo na Mukamisha Irene mu muhango wahuje umuco, amategeko n’iyobokamana. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, mu busitani bwa Kaleb Garden mu Mujyi wa Kigali, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo […]
Kuva ku guhurira mu rusengero kugera ku isezerano: Urugendo rw’urukundo rwa Gideon Kirui na Tabea Jasmin rwabagejeje ku gushakana
Inkuru ya Gideon Kirui n’umugore we w’Umunyadage, Tabea Jasmin Schumann, igaragaza ko urukundo rufite imizi mu Ivanjili rushobora gutsinda inzitizi zose, rukubaka ubumwe burenze imbibi z’ibihugu n’imyumvire y’abantu. Mu gihe isi ikomeje kugaragaramo amacakubiri ashingiye ku moko, ku muco no ku mateka, inkuru ya Gideon Kirui, umusore wo mu Karere ka Nakuru muri Kenya, n’umugore […]