
ABAHANZI
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Ibyo ukwiye kumenya kuri Shield Tech Hub yinjirira abajura
Shield Tech Hub ni ikigo cyo mu Rwanda cyiyemeje guhangana n’abajura mu bijyanye n’ikoranabunga. Cyinjira mu mikorere yabo ya buri munsi, kikamenya imigambi bafite ku bigo byo mu Rwanda, hanyuma kikereka ibi bigo uko byakwitwara mu kubungabunga amakuru yabyo. Ni ikigo kimaze imyaka itatu gikora cyatangijwe n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga witwa Joel Gashayija. Gikorera muri Norrsken […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 13 Ukwakira
Turi ku Itariki ya 13 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 79 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gukumira ibiza ku Isi.I Burundi barizihiza ubuzima bwa Prince Louis Rwagasore ufatwa nk’uwaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Hashize imyaka 64 yishwe.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka2020: […]
Umukino uzahuza Messi na Lamine Yamal Quatar ishaka kuwakira
Umurwa mukuru wa Qatar, Doha urashaka kwakira umukino ukomeye wa Finalissima uzahuza ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye Euro na Argentine yegukanye Copa Amerika ya 2024. Uyu ni umukino utegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi,UEFA n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika,CONMEBOL, ugahuza ikipe yatwaye Euro n’iyatwaye Copa América. Nyuma y’uko Wembley yakiriye Finalissima ya 2022, […]
Liverpool ikomeje kuvunikisha abakinnyi
Ibrahima Konate, myugariro w’ikipe ya Liverpool, yavuye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa igitaraganya kubera imvune yo ku kibero cy’ukuguru kw’iburyo. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yavunitse mu mukino Liverpool yatsinzwemo na Chelsea ibitego 2-1 ku wa Gatandatu ushize, aho yasimbuwe hakiri kare cyane. Nyuma y’uwo mukino, umutoza Arne Slot yagaragaje impungenge z’uko imvune ye ishobora kuba […]
Israel ishobora gukurwa mu marushanwa ya UEFA
Amajwi ari gusaba ko Israel ihagarikwa mu marushanwa ya ruhago yo ku mugabane w’u Burayi yongeye kuzamuka nyuma y’umunsi umwe amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza ashyizwe mu bikorwa, mu gihe ikipe y’Igihugu ya Israel yongeye gukina mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi. Itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu ryitwa ‘Game Over Israel’ kuri uyu […]
Giramata Yasohoye Indirimbo Nshya “Uzabisohoza” Ivuga Ku Kwihangana No Kwizera Imana
Umuramyi w’Umunyarwandakazi Giramata yigaragaje mu muziki wo kuramya Imana maze atanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere mu ndirimbo nshya yitwa “Uzabisohoza” ifite ubutumwa bwimbitse bwo kwizera Imana mu bihe bigoye tugakomeza gutegereza igihe nyacyo. Iyi ndirimbo nshya “Uzabisohoza” inogeye amatwi, yuje amagambo y’ihumure agaragaza umuntu uri mu rugendo rukomeye rw’ukwizera, ariko ukomeza gukomeza umutima, yizeye ko Imana […]
Fiderana Choir Yateguye Igitaramo Izizihirizamo Isabukuru Y’imyaka 45 Mu Butumwa
Korali Fiderana ya FPMA Paris Longjumeau mu Bufaransa (Église Protestante Malgache en France) yateguye igitaramo cyihariye cyo kwizihiza imyaka 45 imaze ikorera Imana n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana, kizabera mu nzu y’imyidagaduro ya Théâtre de Longjumeau, ku wa 25 Ukwakira 2025. Iyi Korale yashinzwe mu mwaka wa 1980, iza kuba urufatiro rukomeye rw’itorero ry’Abamalagasi baba […]
Urugendo rudasanzwe rwa Jesca Mucyowera: Umuramyi witegura guhuriza hamwe abakunzi ba Gospel muri “Restoring Worship Experience Live Concert”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Restoring Worship Experience Live Concert”, kizaba ku wa 2 Ugushyingo 2025 (2/11/2025) guhera saa kumi z’umugoroba (4:00 PM) muri Camp Kigali. Iki gitaramo kizaba cyihariye kuko Jesca azafatanya n’amatsinda akomeye ya Gospel arimo Alarm Ministries na True Promises, ndetse n’abandi […]
Pasiteri Yahamijwe Icyaha Cyo Kunyereza Amafaranga Y’itorero Ategekwa Kuyishyura
Uwahoze ayobora itorero All Nations Worship Assembly mu mujyi wa Huntsville muri leta ya Alabama, yahamijwe icyaha cyo gukoresha nabi amafaranga y’itorero mu bikorwa bye by’ubukire, harimo kugura imodoka zihenze n’ibicuruzwa by’icyubahiro, anahanishwa gusubiza amafaranga n’amande y’imisoro. HUNTSVILLE, Alabama – Pasiteri Adrian Davis, wahoze ayobora itorero All Nations Worship Assembly ryo mu mujyi wa Huntsville, […]
Louange & Leah: Umuryango mushya w’abaramyi binjiye mu muziki wo kuramya bahereye ku ndirimbo “El-Shaddai”
Umuramyi Louange Mukunzi, uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba n’umuyobozi w’itsinda Kingdom Elevation, yatangiye urugendo rushya rwo kuririmbana n’umugore we Leah Mukunzi. Bombi batangiriye ku ndirimbo bise “El-Shaddai”, igihangano cyuje ubutumwa bwo gushima no kwiyegurira Imana. Louange ni umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu bikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, akaba […]