AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Rayon Sports FCyafatiwe ibihano na FIFA
Ikipe ya Rayon Sports FC, yongeye kwisanga mu bibazo bikomeye nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ishyize izina ryayo ku rutonde rw’amakipe yafatiwe ibihano byo kutandikisha abakinnyi bashya. Ibi byakurikiye kutubahiriza imyanzuro yafatwaga mu manza z’abahoze bayikorera, barimo abatoza n’abakinnyi bayireze kubera ibikubiye mu masezerano bari bafitanye itubahirije. Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa […]
Abafite ubumuga bwo kutabona barifuza ko inkoni yera yajya igurirwa kuri Mituweli
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, bavuga ko bakibangamiwe no kubona ‘inkoni yera’ byoroshye, kubera ko ihenze, bikiyongeraho kuba itanaboneka hose mu gihugu. Basabye ko yashyirwa mu mavuriro yose na farumasi, ikaba yanagurirwa ikanagurwa ku bwishingizi bwo kwivuza, kuko kuyigondera bigoye. Babigarutseho mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera, wabereye mu Karere […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 12 Ugushyingo
Turi ku wa 12 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 316 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 49 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni umunsi wahariwe kurwanya indwara y’umusonga ku Isi.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1959: Umubiligi Logiest yategetse kwimura Abatutsi ku gahato mu bice bimwe by’igihugu, bajyanwa Bugesera ku buryo byageze mu […]
Ntwari Fiacre yabazwe urutugu
Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Ntwari Fiacre yabazwe imvune y’urutugu yari amaranye igihe Fiacre ukina mu ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, ejo ku wa 2 tariki 11 Ugushyingo 2025, nibwo yabazwe, aho biteganyijwe ko agomba kumara amezi 2 hanze y’ikibuga adakina. Fiacre azagaruka mu kibuga umwaka utaha 2026, […]
Abakoresha Wifi rusange baburiwe na Google ko bakwibasirwa n’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga
Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google, cyaburiye abakoresha internet rusange (public WiFi) ko iyi internet ishobora korohereza abajura bakoresha ikoranabuhanga kugera ku makuru yabo arimo n’aya banki bakoresha. Ibi cyabitangaje mu nyandiko cyashyize hanze zerekana uburyo umuntu yakwirinda ubujura bwifashisha ikoranabuhanga. Iki kigo cyagaragaje ko umuyoboro ukoreshwa (network) na WIFI rusange uba woroshye kwinjirirwa n’aba-hacker ku buryo […]
Indirimbo “Itara” ya Tuganimana David ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure
Umuramyi David Tuganimana yashyize hanze indirimbo yise ‘Itara’ ihumuriza abababaye aho ababwira ko Imana ibazi ndetse umunsi umwe itara ryabo nabo rizaka. David Tuganimana avuka ko yahisemo kujya mu muziki nk’ibintu yakuze akunda ariko nanone akaba ashaka kugira uruhare mu kubaka sosiyete y’u Rwanda binyuze mu bihangano bye. Ni yo mpamvu kuri iyi nshuro yashyize […]
Abagabo Bibasiwe Kurusha Abagore: Indwara Zo Mu Mutwe Ziyongereye Ku Gipimo Cyo Hejuru Mu Rwanda
Indwara zo mu mutwe ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi, byagera ku Banyarwanda zigasya zitanzitse kuko umwe mu bantu batanu aba yarahuye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ni ndwara zimaze igihe zivurirwa mu Bitaro bya Ndera bimaze hafi imyaka 57 bitangiye gutanga serivisi mu Rwanda, icyakora ababigana barenze ubushobozi bwarwo, ku buryo bagera ku 116%. […]
U Rwanda Rukeneye Iminara 2500 Mishya Kugira Ngo Internet Igezwe Hose
Minisitiri Ingabire Paula avuga ko hakenewe miliyoni 300$ kugira ngo u Rwanda rugere ku rwego rwa 100% rw’ikwirakwizwa rya interineti. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko u Rwanda rukeneye iminara irenga 2500 yiyongera ku yo rusanganywe kugira ngo internet igezwe ku buso bwose bw’igihugu ku kigero cya 100%. Ubu internet igeze ku kigero […]
Israel Mbonyi yagarukanye indirimbo nshya “Unkebuke” isengesho rihumuriza imitima y’abasenga
Umuhanzi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Israel Mbonyi, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Unkebuke”, igaragaramo ubutumwa bwimbitse bwo gusaba Imana kongera gukora ku umutima w’umuntu, ikamuhindura igikoresho gikwiye mu nzu yayo. Iyi ndirimbo ije mu gihe benshi bari mu bihe byo gusubiza amaso inyuma, basuzuma aho bageze mu rugendo rwo kwizera […]
Healing Worship Ministry yashyize hanze “Nishimira”, indirimbo ivuga ku gukira no kwishimira agakiza
Healing Worship Ministry yongeye kugaragaza ubuhanga n’umurava mu murimo w’Imana, isohora indirimbo nshya yise “Nishimira”, yibanda ku butumwa bwo gushima Imana no kwishimira agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu. Iyi ndirimbo itangira isobanura urugendo rw’umunyabyaha wari warazimiye mu ngeso mbi, ariko Imana ikamugarurira mu nzira nziza binyuze mu maraso ya Yesu yamucunguye. Mu magambo yoroshye ariko […]
