ABAHANZI
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Ikipe y’igihugu y’abagore yasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore [She-Amavubi]yasubiye inyuma ku rutonde rushya rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), igera ku mwanya wa 169, umwanya mubi kurusha indi yose yabonye mu mateka yayo. She- Amavubi yaje kuri uru rutonde rwasohotse ku wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025, rukanasoza umwaka w’imikino. Gusubira inyuma k’u Rwanda ku rutonde kuje […]
Real Madrid yagaragaje ahazaza ha Xabi Alonso
Real Madrid yongeye kwisanga mu rungabangabo nyuma yo gutsindirwa i Bernabeu na Manchester City ibitego 2-1 mu mukino wa Champions League wabaye ku wa Gatatu. Nubwo Rodrygo Goes yari yafunguriye Los Blancos amazamu hakiri kare, City yaje kubitesha agaciro mu minota 10 gusa, ibifashijwemo na Nico O’Reilly na Erling Haaland, bituma Madrid itsindirwa mu rugo […]
Mohamed Salah ashobora kwerekeza muri Saudi Pro League
Mu gihe icyuho hagati ya Mohamed Salah na Liverpool gikomeje kwiyongera, amakipe yo muri Saudi Pro League yatangaje ko yiteguye kumwakira, nk’uko byemejwe na Omar Mugharbel, umuyobozi w’iyi shampiyona. Aya makuru aje nyuma y’uko rutahizamu w’imyaka 33 asizwe ku mukino wa Champions League wabahuje na Inter Milan ku wa Kabiri, nyuma yo kugirana ukutumvikana gukomeye […]
Mu gihe twitegura kwinjira mu minsi mikuru, Chorale De Kigali yateguye igitaramo “Christmas Carols Concert 2025”
Korali ikomeye mu Rwanda Korale de Kigali, kuri ubu yahinduye aho yari isanzwe ikorera ibitaramo bifasha abantu kwinjira mu byishimo bya noheli, kubera impamvu z’amatariki. Nubwo habaye izi mpinduka, irizeza abakunzi bayo ibirori bizaba byuzuye ibyishimo n’ubutumwa bwa Noheli mu buryo budasanzwe. Chorale de Kigali, imwe muri korali zikomeye zamenyekanye mu muziki wo kuramya no […]
Evening Worship Experience: Igisope cyo kuramya no guhimbaza Imana kizafasha abakristu gusoza umwaka mu byishimo
Dove Hotel Kigali igiye gutangiza gahunda nshya yo kuramya no guhimbaza Imana buri wa Gatanu nijoro, igamije gufasha Abakristu kwinjira mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani bahuje umwuka n’umunezero. Mu gihe Abanyarwanda n’isi yose bitegura gusoza umwaka no kwinjira mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, Dove Hotel ikorera mu Mujyi wa Kigali igiye gutangiza igikorwa […]
Mu kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki, Alexis Dusabe yateguye igitaramo yise “Umuyoboro”
Alexis Dusabe, umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yatangaje ko ageze mu gihe cyo kwishimira ibyo yagezeho mu rugendo rwe rwa muzika, aho agiye kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki abinyujije mu gitaramo cy’imbaturamugabo yise Umuyoboro, akazanamurikiramo album nshya yise Amavuta y’Igiciro. Uyu muhanzi, ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 11 Ukuboza
Turi ku wa 11 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 345 mu minsi igize umwaka. hasigaye iminsi 20 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kumenyekanisha akamaro k’imisozi.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1999: Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Nyampinga w’u Bufaransa.2020: Divine Ingabire yahawe igihembo cya ‘Human Rights […]
James na Daniella bagiye kumara abantu inyota n’urukumbuzi ku ndirimbo zabo nshya
Abakunzi ba baramyi James na Daniella Rugarama bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko uyu muryango ukundwa cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugeze ku butaka bwa Phoenix, muri Leta ya Arizona, aho bitabiriye igitaramo gikomeye cyise Endless Worship Concert. Ibi bibaye nyuma y’urugendo rwabo rumaze hafi umwaka kuva bava mu Rwanda berekeza muri […]
Umuramyi Confi afite gahunda yo kuzenguruka I burayi ari kubyina umukunga
Umuramyi w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya Confi yatangaje ko agiye gukora urugendo rw’ibiterane byo kuramya no guhimbaza Imana mu bihugu by’i Burayi (Europe)mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2026, mu gikorwa yise “Kuramya Bikora ku Mutima w’Imana. ”Ni urugendo rugamije kugeza ubutumwa bw’ihumure, gukomeza ukwizera no kuzamura ibendera rya kristo binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.Iki […]
Amateka mashya muri ADEPR, abagore na bo bemerewe kuba abapasiteri
Mu myaka 85 Itorero rimaze rikorera mu Rwanda, kuri ubu ryanditse amateka mashya mu mikorere yaryo, aho abagore 15 bahawe inshingano zo kuba Abapasiteri, mu gihe bari basanzwe bamenyerewe mu zindi nshingano zitandukanye gusa. Itorero ADEPR mu Rwanda, ryanditse amateka mashya nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Ukuboza 2025, abagore ba mbere […]
