ABAHANZI
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Mu ikipe ya Etincelles FC bikomeje kudogera!
Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwafashe icyemezo cyo gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga z’abafana b’iyi kipe kubihagarika by’agateganyo, nyuma yo gusanga hari ibikorwa bitemewe bikomeje kuzigaragaramo birimo gutukana, gusebanya no gutesha agaciro abayobozi b’iyi kipe. Ibi bije nyuma y’umukino wabaye ku itariki ya 20 Ukuboza 2025, aho Etincelles FC yatsinzwe na Police FC igitego 1-0. Ni umukino […]
Ruben Amorim yagize icyo avuga ku kubura kapiteni we
Umutoza mukuru wa Manchester United, Ruben Amorim, yatangaje ko bidashoboka gusimbura kapiteni w’iyi kipe ,Bruno Fernandes, nyuma yo gukomereka ku mutsi wo mu kibero mu mukino batsinzwemo na Aston Villa ibitego 2-1 ku Cyumweru gishize. Fernandes yasohotse mu kibuga hagati mu mukino, bituma atazakina umukino United igomba kwakiramo Newcastle kuri uyu wa Gatanu. Nubwo Amorim […]
Rayon Sports yanyomoje amakuru yayigonganishaga n’umufatanyabikorwa wayo
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize umucyo ku makuru amaze iminsi avugwa ku bukererwe mu kwishyura imishahara y’abakozi bayo, buvuga ko byatewe n’umufatanyabikorwa wayitengushye, ariko bushimangira ko uruganda rwa SKOL Brewery rutabigizemo uruhare na ruto. Ibi byatangajwe nyuma y’uko havuzwe impungenge mu batoza n’abandi bakozi b’iyi kipe, bababajwe no kubona abakinnyi bahembwe bo bakirengagizwa. Perezida wa […]
Merci Pianist yatangiye Gushyigikira Mushiki we Mutoni mu Murimo wo kuramya no guhimbaza Imana
Umucuranzi n’umuyobozi mu kuramya, Merci Rugaruza uzwi nka Merci Pianist akomeje kuba umwe mu basigiwe guhembura ubugingo bwa benshi binyuze mu mpano yo gucuranga piano no kuririmba indirimbo zo kuramya. Mu myaka ishize, yubatse izina rikomeye mu muziki wa gospel mu Rwanda, aho azwiho gutegura ibitaramo by’umuziki bizwi nka Worship Sessions, bihuriza hamwe abaramyi batandukanye […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 26 Ukuboza
Turi ku wa 26 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 360 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi itanu ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni umunsi wahariwe gufungura impano za Noheri ku baba baraye bazihawe.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1945: Ifaranga ry’u Bufaransa ryataye agaciro ku rugero rwa 66 %.1985: Dian Fossey, Umunyamerika wabaye mu […]
Korale Abasaruzi yibukije ijoro ry’inkuru y’ivuka rya Yesu n’ubutumwa bw’agakiza
Ishingiye ku Ijambo ry’Imana dusanga muri Luka 2: 8_20, Korale Abasaruzi yatanze impano ya Noheri mu ndirimbo nshya igaruka ku byabereye i Betelehemu, igasobanura ivuka rya Yesu nk’inkuru y’umucyo, ibyishimo n’agakiza k’abantu bose Mu gihe isi n’Abanyarwanda bizihiza Umunsi Mukuru w’Ivuka rya Yesu, korale Abasaruzi yo mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamirambo i […]
Chorale Horeb Yifashishije “Inyenyeri” mu Kwamamaza Umucyo w’Agakiza muri Iki Gihe cya Noheli
Chorale Horeb, imwe muma chorale akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, ikorera umurimo wo kuramya mu Itorero ADEPR Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, yongeye gushimangira umarava igira mu kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo. Iyi chorale imaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zifite imbaraga, amajwi y’umwimerere, ndetse n’amashusho y’ibitaramo bafata mu buryo bwa “Live […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 25 Ukuboza
Turi ku wa 25 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 359 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi itandatu ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Noheri nziza ku bayizihiza bose hirya no hino ku Isi.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1944: Umwami Yuhi V Musinga yatangiye mu buhungiro i Moba muri Congo nyuma yo kwirukanwa mu […]
Korali Amazing Grace Academy yashimiye Imana ku bikorwa byayo by’agatangaza
Ibinyujije mu ndirimbo yayo nshya “Imana Ihimbarizwe Ibikorwa Yakoze” korali “Amazing Grace Academy” yamaze gusohora indirimbo nshya, ishimangira urukundo n’ubugingo Yesu yatugejejeho aducungura. Amazing Grace Academy yasohoye indirimbo nshya yise “Imana Ihimbarizwe Ibikorwa Yakoze”, igaragaza uburyo Imana yatugejejeho agakiza binyuze ku mwana wayo Yesu Kristo. Iyi ndirimbo ishimangira ko ibikorwa by’Imana bikwiye gushimwa n’abantu bo […]
Umutoza wa Uganda yababajwe n’imyitwarire y’abakinnyi be ku mukino wa Tunisia
Nyuma yo gutsindwa ibitego 3–1 na Tunisia mu mukino wabereye i Rabat , umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Paul Put, yemeye ko amakosa menshi yakozwe n’abakinnyi be, cyane cyane kugaragaza icyubahiro kirenze kubo bari bahanganye. Ibi byabaye intangiriro itari nziza ku Mvubu (Cranes) mu marushanwa ya CAN 2025, ariko Put yemeza ko hari icyizere cyo […]
