
ABAHANZI
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Nyuma y’imyaka 20 mu ndirimbo zo kuramya Imana, Tonzi yungutse indi ntsinzi ikomeye
Nyuma y’imyaka 20 amaze akorera Imana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi, yongeye kwandika amateka mashya mu buzima bwe. Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, yaherewe i Kigali impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri Theologiya, yakuye muri Gate Breakers University ifite icyicaro i Kampala […]
Bayern Munich iri mu nzira zo kwinjiza rutahizamu mushya
Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage iri mu nzira za nyuma zo gusoza amasezerano yo kugura rutahizamu Nicolas Jackson avuye muri Chelsea, mu buryo bw’intizanyo ariko irimo ihame ryo kumugura burundu. Amakuru dukesha Nizaar Kinsela wa BBC avuga ko Bayern yari yamaze kumvikana na Chelsea ku kuyitiza uyu munya- Senegal ikazishyura miliyoni 15 z’ama-euro, […]
CECAFA Kagame Cup ikomeje kuzamo agatotsi!
Umukino wa mbere w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 wari utegerejwe tariki 2 Nzeri 2025, na Bumamuru FC y’i Burundi wimuriwe amatariki wagombaga kuberaho. Uyu mukino wimuriwe tariki 3 Nzeri 2025, ndetse n’aho uzabera hahinduwe uvanwa kuri Azam Complex ujyanwa Major General Isamuhyo Stadium. Ibi byose byatewe n’iri hindurwa […]
Cadet Mazimpaka yashyize hanze indirimbo yise “ Me Voici” anavuga imbarutso yayo nk’umuramyi wambukiranya imipaka
Umuramyi nyarwanda Jean Bosco Mazimpaka [Cadet Mazimpaka] utuye muri Canada hamwe n’umuryango we, akaba akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akomeje urugendo rwo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ziri mu ndimi z’amahanga nk’Igifaransa n’Icyongereza. Cadet Mazimpaka ni umugabo wubatse, akaba yarashakanye na Caline Karanganwa bafitanye abana 3. Batuye muri Canada, […]
Intebe y’Inteko y’Umuco: Ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda batakaje cyane indangagaciro yo kwiyubaha no kwihesha agaciro
Intebe y’Inteko, Amb.Masozera Robert, yatangaje ko bamwe mu Banyarwanda bagenda bateshuka ku ndangagaciro za ngombwa z’umuco w’u Rwanda, asaba ababyeyi kongera imbaraga mu burere baha abana babo kuko umuryango ari ryo shingiro ry’uburezi bwose. Ni bimwe mu byo yatangarije mu Karere ka Huye, ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda ku wa 29 Kanama 2025, mu […]
Amakuru mashya: Mu Budage Bisabye umunsi wa kabiri gusa wa shampiyona ngo ikipe ya mbere ibe yirukanye umutoza
Ikipe ya Bayer Leverkusen yo muri Shampiyona y’u Budage, Bundesliga, yananiwe kwihanganira umusaruro nkene w’umutoza Erik ten Hag, imuhambiriza atamaze kabiri kuko hari hashize iminsi 62 ayerekejemo. Ni umwanzuro iyi kipe yafashe nyuma y’aho inaniwe gutsinda mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona, aho yatsinzwe na Hoffenheim ibitego 2-1 ndetse inanganya na Werder Bremen ibitego […]
Rwanda Shima Imana 2025: Uko igihugu cyose cyahujwe no gushimira Imana mu buryo budasanzwe
Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2025, ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31, mu Rwanda hose habereye igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana gitegurwa na The PEACE Plan Rwanda. Icyo gikorwa cy’amasengesho n’amashimwe cyahurije hamwe amadini n’amatorero yose yo mu gihugu, gifite intego yo gushimira Imana ku mahoro, umutekano n’iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho. […]
Pasiteri B. David yasobanuye impinduka ku giterane cya ADEPR Gatenga Nyota ya Alfajiri
Itangazo ryaturutse muri ADEPR Gatenga rimenyesha abakristo bose n’abandi bari bategereje igiterane cyagombaga kuba kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 Ukwakira 2025, ko habaye impinduka bitewe n’ibihe by’akababaro byabaye mu muryango wa Korali Nyota ya Alfajiri. Umubyeyi wa Perezida w’iyo korali yitabye Imana ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025.Kubera ibyo byago bikomeye, […]
New melody choir na Jonathan nish bemeye gukoreshwa n’Imana mu buryo budasanzwe muri “THE UPPER ROOM WORSHIP EXPERIENCE”
Voice of Angels Family yatangaje igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza ImanaUmuryango wa Voice of Angels Family watangaje igitaramo gikomeye bise “The Upper Room Worship Experience” kizaba ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, kikabera mu rusengero rwa UEBR Kigali guhera saa munani z’amanywa (14:00). Ni igiterane cyitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo z’Imana mu rwego […]
Umuramyi Ghad Kwizera na Moise bahurije hamwe impano ikomeye no kwamamaza Yesu
Umuramyi Ghad Kwizera yashyize hanze indirimbo nshya afatanyije na Ishema Moïse, indirimbo iri mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no guhamagarira abantu benshi kwizera Yesu Kristo. Ghad Kwizera ni izina ryamaze kumenyekana cyane mu muziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo, binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka Aracyatemba, Urukundo n’izindi nyinshi zakomeje […]