
ABAHANZI
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Ese wari uziko Radiyo Salus igiye kumara hafi ukwezi itumvikana? Dore ikibyihishe inyuma
Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) igiye kumara hafi ukwezi itumavikana ku mirongo ibiri yombi yumvikaniragaho, uretse gusa ibyo inyuza ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru twamenye dukesha ikinyamakuru IGIHE ni uko Radio Salus igiye kumara ukwezi itumvikana dore iko iheruka kuvuga mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka. Icyo kibazo cyatangiye mu mpera za Kanama 2025 […]
Umuramyi Uwizera Benjamin na Divine Muntu bagiye kuba bamwe mu bagize umuryango mugari wa Gospel w’abarushinze
Ku Cyumweru, tariki 28 Nzeri 2025, Divine na Benjamin bombi berekanwe mu rusengero rwa ADEPR Gatenga mu muhango wari wuzuyemo ibyishimo, witabiriwe n’inshuti, imiryango n’abakristo. Ubukwe bwabo buteganyijwe kuba mu kwezi kwa Mbere 2026. Umuramyi wa Gospel Divine Nyinawumuntu, uzwi nka Divine Muntu, w’imyaka 22, agiye kurushinga na Uwizera Benjamin, umuririmbyi wa Holy Nation Choir akaba n’umushoramari. Ibi bibaye nyuma y’uko […]
U Rwanda rukomeje kwagura gahunda ya VISITI RWANDA
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ku mugaragaro ko “Visit Rwanda”, ikirango cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo, cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: LA Clippers yo muri shampiyona ya Basketball (NBA), na Los Angeles Rams yo muri shampiyona ya ruhago y’iki gihugu (NFL). Aya masezerano yitezweho kuzamura isura y’u […]
Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yakatiwe
Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe, uzwi naka “Camarade” wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, nyuma y’uko urubanza rwe rwaburanishijwe ku wa Kane w’icyumweru gishize ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Urukiko rwemeje ko hari impamvu […]
Radiyo Maria USA yahawe igihembo cy’umwihariko ku isabukuru y’imyaka 25 mu ivugabutumwa
Radio Maria USA yahawe igihembo n’Ishyirahamwe Vernon Parish Gospel Music Academy, kubera umurimo w’ivugabutumwa n’indirimbo za gikirisitu zatumye ikundwa n’abantu mu mpande zitandukanye z’isi. Iyi Radiyo yo mu gace ka Cenla yahawe Minister Melvin Coleman Gold Award n’Ishyirahamwe Vernon Parish Gospel Music Academy kubera uruhare rwayo mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza n’umuziki wa gikirisitu. Ibiro bikuru […]
Afurika y’Epfo yakuweho amanota biha amahirwe Amavubi yo kujya mu gikombe cy’Isi!
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ,FIFA, ryamaze gutera mpaga ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo iri mu itsinda C hamwe n’u Rwanda, Benin, Nigeria, Lesotho na Zimbabwe. FIFA yateye mpaga Afurika y’Epfo ikurwaho amanota atatu n’ibitego 3 kubera gukinisha Teboho Mokoena wari wujuje amakarita 2 y’umuhondo ariko aza gukoreshwa ku mukino wahuje Afurika y’Epfo na Lesotho […]
From Kigali to Brussels: Apostle Gitwaza Faces Ministry Growth Amid Controversies
Apostle Paul Gitwaza and Pastor Angélique Gitwaza to Lead “La Faveur” Conference in BrusselsThe Zion Temple Celebration Center Brussels, in partnership with Authentic Word Ministries, has announced a three-day spiritual gathering titled “La Faveur: Devant Dieu et les Hommes” scheduled for October 24–26, 2025. The conference will be led by Apostle Dr. Paul Gitwaza and […]
Ubwenge Bukorano (AI), Ikibazo gikomeye ku bagenzi bayifashisha mu ngendo
Abagenzi benshi ku isi batangiye gukoresha porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano nka ChatGPT, Microsoft Copilot na Google Gemini mu gutegura ingendo zabo. Gusa igihangayikishije ni ko bigenda bigaragara ko izi porogaramu rimwe na rimwe zitanga amakuru atari yo, bikaba bishobora guteza akaga. Miguel Angel Gongora Meza, uyobora Evolution Treks Peru, yavuze ko yabonye abagenzi babiri bari biteguye […]
USA- Uwarashe ku rusengero rw’Abamormoni muri Michigan yahitanye nibura 4
Polisi yatangaje ko abantu 4 bapfuye abandi 8 bagakomereka nyuma yo kuraswa mu rusengero rw’Itorero ry’Abakristo ba Yesu Kristo bo mu Igihe cya None (Latter-day Saints) riri mu mujyi wa Grand Blanc, muri Leta ya Michigan, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitero cyabaye ubwo Abantu benshi bari mu masengesho ku rusengero ku cyumweru tariki […]
Florida: Abanyeshuri 2,000 Bakiriye Kristo mu Giterane cyahabereye
Tampa, Florida, umugoroba w’amasengesho ku mashuri makuru ukomeje gutanga umusaruro, ibihumbi bahinduka bakakira Kristo Ihuriro ry’ivugabutumwa ryatangijwe n’abanyeshuri muri Kaminuza ya Auburn University mu myaka ibiri ishize ryakomeje no ku wa Kane ushize muri University of South Florida (USF), aho abanyeshuri 7,000 bahuriye mu masengesho, benshi basenga basaba kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Iri huriro rizwi […]