AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Trump akomeje gusunikira TikTok kugurishwa abashoramari b’Abanyamerika
Perezida Donald Trump yasinye iteka rya perezida rishyigikira amasezerano ateganya ko TikTok yashyirwa mu maboko y’abanyamerika. Avuga ko iki cyemezo kizemerera urubuga gukomeza gukora muri Amerika mu gihe cyubahirije ibisabwa bijyanye n’umutekano w’igihugu. Ahazaza ha TikTok hari mu gihirahiro kuva Perezida Joe Biden yasinye itegeko umwaka ushize risaba kompanyi y’Abashinwa, ByteDance, kugurisha ibikorwa byayo byo […]
Abby Benitha, umuhanzikazi wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana,akomeje inganzo ari na ko akabya inzozi
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Abby Benitha, aratangaza ko indirimbo ye iheruka gusohoka yitwa “No Matter What” yaturutse ku rugendo rw’ibihe bigoye yanyuzemo, ariko akomeza kwibuka ko Imana ari urukundo kandi ari yo Data utanga byose. Mu kiganiro kihariye yagiranye n’itangazamakuru , Abby Benitha yavuze ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bwo kwibutsa abantu […]
Indirimbo nshya ya Drups Band na Victors Band izajya hanze vuba ihishura amarangamutima y’umwizera nyakuri
DRUPS BAND NA VICTORS BAND BAFATANYIJE GUKORA INDIRIMBO NSHYA YISWE NDAGUKUNDA RUKUNDO Drups Band hamwe na Victors Band, amatsinda abiri azwi cyane mu muziki wa gospel hano mu Rwanda, baherutse gufatanya mu mushinga mushya wo gutunganya indirimbo izasohoka vuba, bise Ndagukunda Rukundo. Alice Nikokeza na Levis Kamana bayoboye indirimbo nshya ya gospel itegerejwe na benshi […]
“Top 7 Gospel Songs of The Week” Indirimbo nshya za Gospel zikunzwe muri iki cyumweru ziratuma Wongera Guhembuka
Buri wa Gatanu, Gospel Today tubagezaho urutonde rw’indirimbo 7 nshya za Gospel ziri gukundwa cyane kurusha izindi, hagendewe ku butumwa bwiza zigarukaho, uburyo zakozwemo ndetse n’uburyo ziri gukundwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. TOP 7 Gospel Songs of The Week yacu yuyumunsi indirimbo zitwaye neza muburyo bukurikira: 1. Gentil Misigaro – Antsindira Intambara Gentil Misigaro, […]
Zaburi 40:4 yihishe inyuma y’igitaramo “Indirimbo Nshya” cya Injili Bora
INJILI BORA CHOIR YITEGUYE IGITARAMO “INDIRIMBO NSHYA Injili Bora Choir ikorera umurimo w’Imana mw’itorero EPR (Église Presbytérienne au Rwanda), yongeye gutegura igitaramo gikomeye cyiswe Indirimbo Nshya Live Concert kizabera kuri EPR Gikondo ku wa 28 Nzeri 2025, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM). Iki gitaramo giteganyijwe kuzahuza abakunzi b’umuziki wa gikirisitu mu Rwanda no hanze […]
Indirimbo za Alex Dusabe zigiye kongera gucana umuriro mu gitaramo cy’amateka
ALEXIS DUSABE YITEGURA IGITARAMO CY’AMATEKA “UMUYOBORO LIVE CONCERT ”Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Alexis Dusabe, yamaze gutangaza ko yitegura igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo cyahawe izina “Umuyoboro 25 Years Live Concert”kikaba kitezweho guhuza abakunzi be n’abaramyi benshi bamaze imyaka bamukurikirana mu ndirimbo zubaka. Alexis Dusabe […]
Amakipe acyina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda agiye kugabanwa
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Ferwafa] rigiye kugabanya umubare w’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, mu rwego rwo kuyigira irushanwa rifite ireme no gushaka abafatanyabikorwa barambye. Ibi byemezo byatangajwe nyuma y’inama Perezida wa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye n’abayobozi b’amakipe akina mu Cyiciro cya Kabiri, aho baganiriye ku imiterere y’iyi shampiyona n’icyo hakenewe gukosorwa kugira […]
Uruhare rwa Papi Clever na Dorcas mu gusakaza indirimbo zihimbaza Imana ku rwego mpuzamahanga
PAPI CLEVER NA DORCAS MU GITARAMO CY’AMATEKA MURI USA Papi Clever na Dorcas, umuryango w’ivugabutumwa n’indirimbo ziramya Imana bakomoka mu Rwanda, bakomeje uruzinduko rwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba baramyi bakunzwe cyane bazwi mu bihangano bitandukanye byubaka benshi, harimo Impamvu Zibifatika n’izindi ndirimbo nyinshi ziboneka mu gitabo cy’indirimbo z’Abakristo. Nk’uko byatangajwe na Angaza […]
“Akayubi” Indirimbo Nshya Korale Ijwi ry’Ihumure Muhima SDA Church Iburira abantu Mu Minsi y’Imperuka
Korale igambiriye kuvuga ubutumwa bw’Imana mu ijwi rirenga, binyuze mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, Ijwi Ry’Ihumure Muhima SDA Chuch yashyize hanze indirimbo yo gikirisitu”Akayubi”, ihamagarira abizera kwihana no gukomeza kwizera, yibutsa imbabazi z’Imana mbere y’urubanza rwa nyuma Ni indirimbo iyi Korale yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri ku muyoboro wayo wa Youtube isanzwe ishyiraho […]
Sergio Busquets yatangaje igihe azasezerera ruhago
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu ya Esipanye , Sergio Busquets,yemeje ko agiye guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’umwaka w’imikino muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, ni bwo Busquets yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze , asezera ku […]