AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
James na Daniella batangaje ko baziririmba indirimbo shya mu gitaramo Endless worship
Abaramyi bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, James na Daniella, bagiye gukora igitaramo gikomeye cyitwa Endless Worship Concert, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 14 Ukuboza 2025, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM), kikabera muri Hope of Life International Church iherereye kuri 1915 W Thunderbird Rd, Phoenix, AZ 85023Iki gitaramo cyateguwe ku […]
Youth Family Choir ADEPR Nyarugenge, yashyize hanze indirimbo nshya “Urukundo rw’Imana” irimo ubutumwa bwo gushima Imana
Youth Family Choir yo mu Itorero ADEPR Nyarugenge yongeye kwigaragaza nk’itsinda rifite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse. Iyi korali yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Urukundo rw’Imana”, igaruka ku rukundo rudasanzwe Imana yakunze isi kugeza itanze Umwana wayo Yesu Kristo ngo aducungure. Mu magambo agize iyi ndirimbo, […]
Intare FC yamaganye uwitwikiraga umutaka wayo agacucura abaturage
Ubuyobozi bw’Irerero ry’ikipe y’abato ya Intare FC bwatangaje ko bwitandukanyije n’umugabo witwa Nibishimirwe Patrick, ukurikiranyweho kwambura abaturage bo mu Karere ka Kamonyi abizeza kuzafasha abana babo kwinjira muri iyo kipe. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Amarerero ya APR FC, Gatibito Byabuze, ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ubuyobozi bwavuze ko […]
Ikipe y’igihugu ya Maroc yanditse amateka nyuma yo kunyagira ikipe ibitego 17-0
Ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, ikipe y’igihugu ya Maroc y’abatarengeje imyaka 17 yanditse amateka akomeye mu mupira w’amaguru, itsinda New Caledonia ibitego 17-0, mu mikino y’igikombe cy’Isi iri kubera i Doha muri Qatar. Uwo mukino wagaragaje itandukaniro rikomeye hagati y’amakipe yombi, unaca agahigo ko kuba ari wo mukino warimo ibitego byinshi kurusha indi […]
Ubwo Imyaka 2000 Izaba Yuzuye Yesu Apfuye Akazuka Ajya Mu Ijuru, Hifuzwa Ko Ubutumwa Bwiza Bwaba Bwarageze Ku Bantu Bose Muri 2033
Perezida wa Oral Roberts University, umuvugabutumwa n’umuyobozi wa Empowered21, Dr. Billy Wilson, asaba amatorero n’abakristo ku isi yose gukorera hamwe kugira ngo mu mwaka wa 2033, ubwo hazaba hizihizwa imyaka 2000 Yesu Kristo yapfuye, akazuka ajya mu ijuru, nta muntu n’umwe uzabe utarigeze kumva Ubutumwa Bwiza. Umuvugabutumwa mpuzamahanga, umwanditsi, n’Umuyobozi Mukuru wa Oral Roberts University […]
“Shimirwa” Indirimbo Nshya Yo Gushimira Imana Ikaba Yarahuriranye No Kwizihiza Imyaka 30 Y’ivugabutumwa Kuri Korali
Indirimbo “Shimirwa” yasohotse ku wa Gatandatu, ishimangira ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’uburinzi, ubuntu n’ubugingo, ikaba yarasohotse umunsi umwe n’igitaramo “Ebenezer Concert” cyabereye i Kigali mu kwizihiza imyaka 30 Korali imaze mu murimo w’Imana. Korali God’s Flock Choir ikorera mu Itorero Kaminuza SDA Church yo mu Karere ka Huye, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Shimirwa”, […]
Ndabatumye Family Choir Yashyize Hanze Indirimbo Nshya Yitwa “My Shepherd” Ishingiye Kuri Zaburi Ya 23
Indirimbo “My Shepherd” yibutsa ko Imana ari Umwungeri wacu utanga ibyo dukeneye, udutabara mu byago kandi utuzanira amahoro; ubutumwa buyirimo bugamije gukomeza ukwizera no gushimira Uwiteka. Itsinda ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndabatumye Family Choir, ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa “My Shepherd”, ishingiye ku magambo yanditse muri Zaburi ya 23, imwe mu […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Ugushyingo
Turi ku wa 10 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 314 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 51 ngo uyu mwaka urangire.Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe guteza imbere siyansi, himakazwa amahoro n’iterambere.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.1959: Nyundo yemejwe nka Diyosezi.1999: Hassan Ngeze wagize uruhare mu ishingwa rya Radiyo RTLM, yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko […]
Ubushakashatsi: Uburyo kafeyine ishobora gufasha mu guhangana n’indwara y’umutwe
Kubabara umutwe ni kimwe mu bibazo abantu hafi ya bose bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi. Bishobora kumara iminota mike cyangwa iminsi, kandi bikagaragarira mu buryo butandukanye. Hari n’ubwo ubwo buribwe bugera no mu maso cyangwa mu ijosi. Dr. Xand van Tulleken, ukunze kugaragara kuri BBC mu kiganiro What’s Up Docs, avuga ko nawe akunze […]
Umuhanzikazi Lynda Joseph Uzwi Cyane Mu Ndirimbo Zo Kuramya Imana Yasabye Abakunzi Be Kumusengera
Nyuma y’imyaka myinshi ari umwe mu majwi akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Haiti, Lynda Joseph ari mu bihe bigoye by’ubuzima; abakunzi be n’abakristo bose barahamagarirwa kumuba hafi mu buryo bugaragara, atari amagambo gusa. Lynda Joseph ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu muziki wa Gospel wo muri Haiti, uzwi nk’ijwi […]
