
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Thomas Partey ari mu mazi abira biri mu byatumye Arsenal itamwongerera amasezerano
Umunya-Ghana, Thomas Partey uherutse gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Arsenal yatangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera zo mu gihugu cy’u Bwongereza ku byaha ashinjwa byo gufata kungufu ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Thomas Partey ibi byaha ashinjwa yabikoreye abakobwa batatu, uwa mbere ashinjwa ko yamufashe ku ngufu inshuro ebyiri, uwa Kabiri inshuro eshatu mu gihe uwa […]
Chelsea, Aston villa na Barcelona ziri mu mazi abiri
Ikipe ya Chelsea ndetse na Aston villa zafatiwe ibihano n’Ishami rya UEFA rishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari y’amakipe (Club Financial Control Body) nyuma y’uko bigaragara ko yasohoye amafaranga batinjije. Ni ibihano byatangajwe n’uru rwego ku munsi w’ejo wa gatanu wa tariki 04 Nyakanga 2025 , gusa si aya makipe yonyine yahanwe. Uko ibihano byatanzwe ku makipe! […]
Umuramyi Mfurayimana Marie Jeanne aherutse gushyira hanze indirimbo yise “umusaraba”
Uyu muhanzikazi amaze imyaka itanu akoro umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cye akaba aherutse gushyira indirimbo hanze igaragaramo Nyambo Jesca ukunzwe na benshi muri sinema nyarwanda. Mfurayimana Marie Jeanne yavuze ko iyi ndirimbo yayitekerejeho mu bihe bya Pasika, ubwo ‘nari ndimo kwibaza uburyo Yesu yatwitangiye ku musaraba n’aho dukura intsinzi mbikuramo igitekerezo […]
Inkuru y’urukundo rw’abaramyi Chryso Ndasigwa na Sharon Gatete
Aba baramyi bombi bamaze kwamamara mu ndirimbo zigiye zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana, basangije abakunzi babo inkuru y’urukundo rwabo aho bavuga ko baziranye kuva muri 2015. Aba baramyi bamaze umwaka umwe bari mu rukundo ariko bakaba bamaze imyaka 10 ari inshuti z’akadasohoka bari kwitegura gukora ubukwe ku itariki 22 Ugushyingo 2025. Nk’uko babyitangarije mu […]
Menya n’ibi: Kugabanya ingano y’ifunguro byongera ibyago ku buzima bwa muntu
Ubushakashatsi bushya bwasohowe mu kinyamakuru BMJ Nutrition, Prevention & Health bwerekanye ko kugabanya cyane ingano y’ibiribwa umuntu afata bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe, harimo kongera ibimenyetso by’agahinda gakabije. Ubu bushakashatsi bushingiye ku makuru yakusanyijwe ku bantu barenga 28,000 bakoreweho ubushakashatsi na National Health and Nutrition Examination Survey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. […]
“Ni urugendo rutoroshye ariko rushimishije.” Nyakubahwa Paul Kagame ku munsi wo kwibohora
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye ari urugendo rutoroshye, gusa ko bishimishije bijyanye n’ibyagezweho. Ibi akaba yabitangaje ubwo hizihizwaga uyu munsi wo kwibohora mu kiganiro n’itangazamakuru. Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga, umunsi n’ubundi u Rwanda rwizihijeho […]
Top 7 indirimbo nshya zikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba gospel icyi cyumweru mu Rwanda
Umuziki wa gospel mu Rwanda ukomeje kugenda utera imbere ndetse ukarushaho gukundwa cyane. Mu minsi micye ishize, harasohotse indirimbo nshya zagiye zikundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube. Dore zimwe muri zo ziri ku isonga: Indirimbo ITEMANI imaze kurebwa n’abasaga 146K mu minsi itatu gusa. Ezra Joas afatanyije na Dogiteri Nsabi bakoze indirimbo yuje […]
Perezida wa Barcelona yafashe umwanzuro ukakaye nyuma yo gutenguhwa na Nico Williams
Perezida w’ikipe ya Barcelona Joan Laporta yarakariye bikomeye Nico Williams nyuma yo kwemera gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya Athletic Club azamugeza mu mwaka wa 2035. Ikipe ya Barcelona yari imaze iminsi igerageza kurangiza gahunda yo gusinyisha Nico Williams nyuma y’uko byapfuye mu mahina mu mwaka ushize wa 2024. Icyarakaje perezida wa Barcelona ni iki? […]
Yashyize hanze indirimbo nshya y’ihumure inateguza izindi nyinshi zisengeye
Healing Worship Team Rwanda yamamaye bikomeye nka: “Calvary”, “Nta misozi”, “Icyo Wavuze”, n’izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya “Adufitiye Byose” ndetse iteguza indirimbo nyinshi cyane kandi zisengeye. Ni itsinda ryubatse ibigwi bikomeye mu Rwanda ku buryo buri wese wateguraga igitaramo mu Rwanda ari bo yatekerezaga bwa mbere nk’abaramyi azisunga mu gitaramo cye. Ku ruhimbi, byabaga […]
Umuramyi Nziza Innocent ashyize hanze “Umunyamahirwe”indirimbo yuzuye amagambo akora ku mutima
Umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, Nziza Innocent, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Umunyamahirwe”, ikubiyemo amagambo yuje ihumure n’icyizere, ashimangira ibyiza byo kuba mu Mana. Amagambo agize iyi ndirimbo agira ati: Dore arahiriwe, ni umunyamahirwe, azaba amahoro ubuzima bwose. Tuzimana ingoma na Kristo kandi ntamibabaro izongera kubaho. Tuzaturana n’Imana Data, tuzahorana umunezero, mbega […]