
AMAKURU MASHYA
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Kenya yongeye guhanwa na CAF
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo cyo kugabanura umubare w’abafana bari kwakirwa ku kibuga muri Kenya kubera akavuyo kamaze imitsi kagaragara. Ni ibihano byafashwe biza bikurikira ibyo nanone Kenya yari yarahawe byo kwishyura miliyoni 2.5 z’amashilingi byatewe n’akavuyo mu mitegurire y’iki gihugu mu irushanwa yakiriye rya CHAN2024 gifatanyije na Uganda ndetse na Tanzania. […]
Ese kuba umuntu uzwi muri gospel bisobanuye ko uri Malayika utakora icyaha?
Mu gihe abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (gospel) baba bafite inshingano zo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, benshi bakunze gufatwa nk’abatagatifu/nk’abera/nk’intungane cyangwa nk’abantu badakora amakosa. Nyamara, kuba icyamamare muri gospel ntibisobanuye ko umuntu ari malayika cyangwa ko adakora ibyaha. Nubwo abahanzi ba Gospel baririmba iby’Imana, bakomeza kuba abantu basanzwe bafite intege nke […]
Ngoga Christophe Yongeye Guhamagarira Abizera Gusaba Kuyoborwa n’Imana Abinyujije mu Ndirimbo ‘Untware’
Umuramyi Ngoga Christophe, uzwi cyane ku ijwi rye ryiza no ku mpano yo gucuranga, yagarukanye indirimbo nshya yise “UNTWARE”, ikaba ari isengesho ry’umutima wifuza kuyoborwa na Yesu buri gihe — haba ku manywa cyangwa nijoro. Mu magambo yayo yuje urukundo n’ubwiyoroshye, “UNTWARE” itangira ishimangira icyifuzo cy’umuramyi cyo kwegera Imana no komatana nayo mu buzima bwa […]
Florida: Nyuma yo kwigira Umuforomo akaba yari amaze kuvura abasaga 4,000 yatawe muri yombi
Muri Leta ya Florida muri Amerika, umugore yigize umuforomo, atabwa muri yombi amaze kuvura abarwayi basaga 4,000 kandi nta cyangombwa kimwemerera kuvura (licence médicale) agira. Uwo mugore ukurikiranyweho uburiganya bwashoboraga no guteza urupfu, yitwa Autumn Bardisa w’imyaka 29, yafashwe n’inzego z’umutekano zimusanze iwe mu rugo, kubera ko yigize umuforomo ubifitiye impamyabumenyi. Muri rusange yatanze serivisi […]
Igitaramo cya Richard Ngendahayo cyimuwe
Umuhanzi Richard Ngendahayo urimo gutegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ‘Niwe healing Concert’ kizabera i Kigali muri BK Arena kimuriwe indi tariki. Binyuze mu itangazo ryatanzwe n’isosiyeti imufasha gutegura iki gitaramo yitwa ‘Fill the Gap Limited’, yavuze ko iki gitaramo cyari kuzaba ku wa 23 Kanama 2025 cyimuriwe ku wa 29 Ugushyingo 2025. […]
Korali Holy Nation igabanyije amatsiko y’abakunzi b’indirimbo z’Imana, itanga Isezerano ry’Umunsi w’amateka
HOLY NATION CHOIR YATANGAJWE N’ITARIKI IDASANZWE YO KUWA 25 UKWAKIRA 2025 Korali Holy Nation ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga yongeye gushimangira izina ryayo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, itangaza ko tariki ya 25 Kanama 2025 izaba ari umunsi udasanzwe abantu bose bakwiye gutegereza n’amatsiko menshi. Iri tsinda ry’abaririmbyi n’abaririmbyi b’indirimbo z’Imana ryateguje […]
Fabrice Munyaneza, umuhanga mu kwandika no kuririmba indirimbo zihindura ubuzima yatangaje ikintu gishya mu ndirimbo ye
Minister Fabrice Munyaneza yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Imirimo y’Imana (Jehovah)Minister Fabrice Munyaneza, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuramyi uzwi cyane mu muziki uhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise Imirimo y’Imana (Jehovah). Iyi ndirimbo yaje yunganira izindi nyinshi amaze gukora zamuhesheje izina rikomeye mu gukorera Imana, zirimo nka Ni Muzima, Intebe n’izindi zagiye zikora ku mitima […]
Umwihariko wa Korali nebo mountain ifite intego yo kugeza ubutumwa mu mahanga yose
Korali Nebo Mountain yashyize ahagaragara indirimbo nshya “Tugushimiye” ikomeza kugira uruhare rukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Burasirazuba bw’u Rwanda Korali Nebo Mountain ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, ururembo rwa Nyagatare, Paruwasi ya Kabarondo, itorero rya Rutagara, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Tugushimiye. Iyi ndirimbo ije kongera kwerekana uruhare iyi korali […]
Pep Guardiola ari mu mazi abira
Ikipe ya Manchester City igiye gutangira umwaka w’imikino mu bibazo bikomeye by’imvune z’abakinnyi dore ko hamaze kwiyongeraho Umunya-Kuruwasiya , Mateo Kovacic. Uyu musore ikipe ya Manchester City yaguze muri Chelsea yagize ikibazo cy’imvune kizatuma amara amezi abiri hanze adakina(azagera mu kwezi kwa 10). Aje akurikira Umunya-Esipanye Rodrigo Hernández Cascante nawe wagize ikibazo mu gikombe cy’Isi […]
Sabbas Nkurunziza Agaragaje Imbaraga zihambaye z’Uhoraho mundirimbo “ICUMU”
Umuramyi w’umurundi uri kuzamuka neza,Sabbas Nkurunziza, yashyize hanze indirimbo nshya yise ICUMU. Ishingiye ku butumwa bwubatswe ku Ijambo ry’Imana, buvuga ko “Icumu ry’ubugabe ry’umwanzi ntirizokwama rishinze mu mugabane wawe”, kandi ko nta cyacuriwe kurwanya abizera kizagira icyo kibageraho. ICUMU ni indirimbo y’ubuhanuzi, igaragara nk’inkuru y’itsinzi ku buzima bw’umuntu wese uhuye n’ibigeragezo, ubutumwa bwayo bukubwira ngo […]