
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
Ese waba wari uziko ubushakashatsi bugaragaza ko kugenda wihuta byibura iminota 15 ku munsi ari bumwe mu buryo bwa gufasha kurama?
Niba uhora uhugijwe n’imirimo ya buri munsi ntubone uko ujya muri gym, ntugire ikibazo — ushobora kugumana ubuzima bwiza nuramuka wongereye byibura iminota 15 yo kugenda wihuta muri gahunda yawe ya buri munsi, nk’uko ubushakashatsi bushya bubigaragaza. Mu buryo busanzwe, abantu bagirwa inama yo gukora nibura iminota 150 y’imyitozo yoroheje buri cyumweru kugira ngo bagire […]
Kuba twizera Imana ntibivuze ko tugomba kuyirebera mu byo dukeneye kurusha ibyo yakoze, Byiringiro Gad yakebuye abizera bose
Umuramyi mushya ukwiye guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Byiringiro, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Nyizera” akangurira abantu kwizera Imana, bakibuka kuyirebera mu bushobozi bwayo aho kuyirebera mu ndorerwamo y’ibyo bakeneye. Ubusanzwe, Byiringiro ni umusore ugira urukundo, ukunda gusenga no guca bugufi. Ni umuramyi, akaba yarashyize hanze indirimbo ye ya […]
Umusaruro w’Inganda mu Rwanda Wageze ku Kigereranyo cya 8.5% muri Kamena 2025
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku musaruro w’inganda (IIP) yagaragaje ko mu mwaka ushize, umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wazamutse ku kigero cya 6.4%. Muri rusange, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bwazamutse ku rugero rwa 17.7%, mu gihe inganda zitunganya amashanyarazi zageze kuri 12.5% by’izamuka, naho inganda zitunganya amazi n’isuku zikaba zarazamutseho 3%. Inganda zitunganya ibintu […]
“Muzirinde abatekamutwe b’abajura bibira kuri telefone bitwaje ubutumwa bwa Kibeho.”_Umuburo wa Kiliziya Gatolika mbere yuko hizihizwa Asomusiyo
Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, iherereye muri Diyosezi Gikongoro yaburiye abantu ibasaba kwirinda abatekamutwe bitwikira ko bavuye i Kibeho cyangwa bahakora bakabiba utwabo. Ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, ku wa 10 Kanama 2025, mu itangazo ryagenewe abakirisitu n’abandi bose bagera i Kibeho mu gihe Isi yose […]
Kenya yongeye guhanwa na CAF
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo cyo kugabanura umubare w’abafana bari kwakirwa ku kibuga muri Kenya kubera akavuyo kamaze imitsi kagaragara. Ni ibihano byafashwe biza bikurikira ibyo nanone Kenya yari yarahawe byo kwishyura miliyoni 2.5 z’amashilingi byatewe n’akavuyo mu mitegurire y’iki gihugu mu irushanwa yakiriye rya CHAN2024 gifatanyije na Uganda ndetse na Tanzania. […]
Ese kuba umuntu uzwi muri gospel bisobanuye ko uri Malayika utakora icyaha?
Mu gihe abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (gospel) baba bafite inshingano zo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, benshi bakunze gufatwa nk’abatagatifu/nk’abera/nk’intungane cyangwa nk’abantu badakora amakosa. Nyamara, kuba icyamamare muri gospel ntibisobanuye ko umuntu ari malayika cyangwa ko adakora ibyaha. Nubwo abahanzi ba Gospel baririmba iby’Imana, bakomeza kuba abantu basanzwe bafite intege nke […]
Ngoga Christophe Yongeye Guhamagarira Abizera Gusaba Kuyoborwa n’Imana Abinyujije mu Ndirimbo ‘Untware’
Umuramyi Ngoga Christophe, uzwi cyane ku ijwi rye ryiza no ku mpano yo gucuranga, yagarukanye indirimbo nshya yise “UNTWARE”, ikaba ari isengesho ry’umutima wifuza kuyoborwa na Yesu buri gihe — haba ku manywa cyangwa nijoro. Mu magambo yayo yuje urukundo n’ubwiyoroshye, “UNTWARE” itangira ishimangira icyifuzo cy’umuramyi cyo kwegera Imana no komatana nayo mu buzima bwa […]
Florida: Nyuma yo kwigira Umuforomo akaba yari amaze kuvura abasaga 4,000 yatawe muri yombi
Muri Leta ya Florida muri Amerika, umugore yigize umuforomo, atabwa muri yombi amaze kuvura abarwayi basaga 4,000 kandi nta cyangombwa kimwemerera kuvura (licence médicale) agira. Uwo mugore ukurikiranyweho uburiganya bwashoboraga no guteza urupfu, yitwa Autumn Bardisa w’imyaka 29, yafashwe n’inzego z’umutekano zimusanze iwe mu rugo, kubera ko yigize umuforomo ubifitiye impamyabumenyi. Muri rusange yatanze serivisi […]
Igitaramo cya Richard Ngendahayo cyimuwe
Umuhanzi Richard Ngendahayo urimo gutegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ‘Niwe healing Concert’ kizabera i Kigali muri BK Arena kimuriwe indi tariki. Binyuze mu itangazo ryatanzwe n’isosiyeti imufasha gutegura iki gitaramo yitwa ‘Fill the Gap Limited’, yavuze ko iki gitaramo cyari kuzaba ku wa 23 Kanama 2025 cyimuriwe ku wa 29 Ugushyingo 2025. […]
Korali Holy Nation igabanyije amatsiko y’abakunzi b’indirimbo z’Imana, itanga Isezerano ry’Umunsi w’amateka
HOLY NATION CHOIR YATANGAJWE N’ITARIKI IDASANZWE YO KUWA 25 UKWAKIRA 2025 Korali Holy Nation ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga yongeye gushimangira izina ryayo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, itangaza ko tariki ya 25 Kanama 2025 izaba ari umunsi udasanzwe abantu bose bakwiye gutegereza n’amatsiko menshi. Iri tsinda ry’abaririmbyi n’abaririmbyi b’indirimbo z’Imana ryateguje […]