
ABAHANZI
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Ubushakashatsi bwaduhishuriye ibanga wakoresha wirinda Kanseri
Nubwo nta buryo bwizewe 100% bwo kuyirinda, hari ibintu bishobora kugabanya ibyago bya kanseri ku rugero runini. Kwirinda itabi ni imwe mu ntambwe zikomeye mu gukumira kanseri. Kanseri ni imwe mu ndwara zikomeje guhitana abantu benshi ku isi, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko hari ingamba ushobora gufata kugira ngo ugabanye ibyago byo kuyirwara. Itabi rifitanye isano […]
Burya konsa umwana uko bikwiye bigira uruhare mu buhanga azagira mu mikurire ye y’ahazaza
Nyuma yo gushinga urugo, umuryango uwo ari wo wose uba wifuza kugira urubyaro bakitwa ababyeyi. Nyuma yo kubyara ntabwo ibyifuzo by’ababyeyi birangirira mu kugira urubyaro gusa, buri mubyeyi aba yifuza kugira abana b’abahanga, bazabasha kwiga bakagera kure, ndetse buri wese aba yibaza icyo yakora kugira ngo azagire abana b’abahanga. Bisa n’aho buri mubyeyi aba yiteguye […]
Ifite ubutumwa bwihariye bwo gukumbuza abizera ibyiza by’ijuru: Chichi wamamaye muri Gisubizo Ministries n’umugore we Vovo barakataje mu muziki wa Gospel
Umuramyi Ntebutsi Etienne uzwi nka Chichi, wamamaye mu itsinda Gisubizo Ministries, ari kumwe n’umugore we Mutumwinka Yvonne [Vovo], bakomeje kugenda bashimangira umusanzu wabo mu guteza imbere ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.Bombi ni abaririmbyi b’abanyamwuka bafite intego yo kugeza ijambo ry’Imana kuri benshi, by’umwihariko barushaho kuba urugero rwiza nk’umugabo n’umugore bakorana umurimo w’Imana mu bumwe no mu […]
Abana miliyoni 14.3 ku Isi ntibabona inkingo
Umuryango Mpuzamahanga wita Ku Buzima, OMS watangaje ko byibura abana miliyoni 14.3 biganjemo abo mu bice birimo intambara ku Isi batabona inkingo, naho abasaga miliyoni 5.7 badakingirwa inkingo zose uko byateganijwe.Ibi bikubiye muri Raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, OMS yateguye ifatanije n’Umuryango w’Abibumbye nyuma yo gukusanya amakuru mu bihugu 195 byo ku Isi.Iyi […]
Abavugabutumwa b’Abayisilamu muri Burkina Faso bahagurukiye urwango ruhembererwa ku mbuga nkoranyambaga
Abavugabutumwa n’abayobozi b’amadini b’Abayisilamu bagera kuri 250 bitabiriye inama yo kwigisha abantu kwirinda amagambo y’urwango ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kwiyongera muri Burkina Faso. Radiyo RFI yatangaje ko iyo nama yateguwe n’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abayisilamu muri Burkina Faso (FAIB), aho abitabiriye bahawe inyandiko igaragaza uko bagomba kwigisha rubanda, ibabuza gukoresha […]
Amerika yashyizeho umusoro wa 17% ku nyanya zituruka muri Mexique
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ku wa Mbere ko igiye guhita ishyiraho umusoro wa 17% ku nyanya zituruka muri Mexique, nyuma y’uko ibiganiro hagati ya leta zombi, birangiye nta masezerano abayeho yo kwirinda ishyirwaho ry’uwo musoro. Leta iyobowe na Donald Trump yashyizeho uyu musuro wa 17% mu rwego rwo guteza imbere umusaruro w’inyanya w’imbere […]
Gorilla Events Ltd: Ibanga ry’Ubuhanga n’Ubunyamwuga byigaragaje mu gitaramo “Unconditional Love Season II” cya Bosco Nshuti
Mu ijoro ryuzuyemo amarangamutima n’ubutumwa bwuzuye urukundo, igitaramo “UN Conditional Love Season 2” cy’umuhanzi w’icyitegererezo Bosco Nshuti cyabaye intangarugero mu mitegurire n’imitangire ya serivisi zihatse ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Ku isonga y’abagize uruhare mu gutsinda kw’iki gitaramo, hari Gorilla Events Ltd, sosiyete yihariye mu bijyanye na lighting, decoration, stage setup, n’ubuyobozi rusange bw’ibikorwa bijyanye n’ibitaramo. […]
Lamine Yamal ari mu mazi abira
Rutahizamu wa FC Barcelona, Lamine Yamal, ari guhabwa urwamenyo ndetse ari gukorwaho iperereza kubera gukoresha abantu bafite ubumuga bw’u bugufi mu birori by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 18 nk’abagombaga gushimisha ababyitabiriye. Ibyo birori byabereye mu nzu yo mu cyaro Lamine Yamal yakodesheje i Olivella, umujyi muto uri mu birometero 50 uvuye i Barcelona. Byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, […]
Akamaro ko koga amazi ashyushye mbere yo kuryama
Mu buzima bwa muntu bwa buri munsi, gusinzira neza ni kimwe mu bigize ubuzima bwiza. Iyo umuntu aryamye neza, ubwonko buruhuka, umubiri ukisubiraho n’imikorere y’umutima n’ubudahangarwa igakomeza neza. Gusa hari igihe bamwe barara barabiriye cyangwa bagasinzira nabi, bagakanguka kenshi cyangwa bitinze gusinzira. Abashakashatsi bamaze kubona ko hari uburyo bworoshye kandi bwizewe bushobora gufasha umuntu gusinzira […]
Abaramyi bagiye batandukanye b’ibyamamare bakunzwe na benshi mu Rwanda bitabiriye igitaramo cy’amateka cya Bosco Nshuti
Iki gitaramo cyari kigamije kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye, ndetse anamurikamo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”. Yari amaze amezi atanu agitegura, avuga ko ari igice cy’uruhererekane rw’ibitaramo “byashibutse mu kumenya urukundo Imana imukunda.” Uyu muramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yanditse amateka mashya mu muziki wa Gospel […]