AMAKURU MASHYA
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Hatangajwe igihe Bigirimana Abedi azagarukira nyuma y’imvune yagize
Umukinnyi wo hagati ukomoka mu Burundi, Bigirimana Abedi, ukina muri Rayon Sports, agiye kumara igihe cy’ibyumweru bitatu adagaragara mu kibuga nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune kimaze iminsi kimukurikirana. Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, ubwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yasohoraga itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga […]
Aho Ziri Tuzazifunga Bajye Basengera mu Rugo Rwose_Ahazaza H’insengero Zafunzwe
Nyuma y’isesengura rya RGB ryagaragaje ko insengero zisaga ibihumbi 9 zitujuje amabwiriza, Perezida Kagame yavuze ko atabona impamvu z’ingenzi zo kuzifungura, asaba abaturage kwibanda ku mirimo ibyara inyungu no kwirinda ububandi buvugwa muri zimwe muri zo. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa 27 Ugushyingo 2025, Perezida Paul Kagame yatangaje ko gufungura cyangwa gufunga insengero zitubahiriza […]
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Yashimangiye Umabare Umuntu Agomba Gushyingiranwa na Bo_Iteka Rya Papa Léon XVI
Iteka rya Papa Léon XIV risaba Abakirisitu barenga miliyari 1.4 kubaho mu gushyingiranwa kudasangizwa abandi no kwirinda ibikorwa byo gucana inyuma Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho z’ukwemera, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yibukije abakirisitu ko urushako rutagomba gushingira ku mubare munini w’abantu, ahubwo ko umuntu umwe ahagije kugira ngo habeho […]
Cristiano Ronaldo nyuma yo guhabwa ikarita itukura mu ikipe y’igihugu yafatiwe umwanzuro na FIFA gusa ntabwo uvugwaho rumwe
Umwanzuro impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yafashe kuri rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, wo guhanishwa gusiba umukino umwe kubera ikarita y’umutuku yabonye, ntabwo uvugwaho rumwe. Ni ikarita y’umutuku yabonye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 Portugal yatsinzwemo na Ireland ibitego 2-0. Uku guhanishwa gusiba umukino umwe byahise bituma Cristiano Ronaldo […]
“Kwigisha abafite ubumuga ntabwo ari impuhwe ahubwo ni inshingano” Nsengimana Joseph
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko kwigisha abantu bafite ubumuga atari impuhwe igihugu kiba kibagiriye, ahubwo ari inshingano kuko uburezi budaheza bukubiyemo ibyiciro byose. Ni ubutumwa yatanze ku wa 27 Ugushyingo 2025 ubwo hatangizwaga ibiganiro by’iminsi ibiri ku byerekeye politiki y’uburezi budaheza by’umwihariko ku bafite ubumuga. Ni ibiganiro byabereye i Kigali ku nshuro ya kabiri, […]
Miss Universe 2025 Fátima Bosch Yagaragaje Ukwizera Kwe Nyuma yo Kwegukana Ikamba
Umwamikazi w’isi mu mwaka wa 2025 yashimye Imana ku mugaragaro, ahamya ko Kristo ari Umwami nubwo irushanwa ryari ryuzuyemo amakimbirane Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Universe 2025 mu irushanwa ryaranzwe n’amakimbirane, Fátima Bosch ukomoka muri Mexique yagaragaje ukwizera kwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyize ubutumwa buhamya ko Imana ari yo yatumye atsinda. Ku […]
Darko Novic yongeye gukomoza ku ikipe ya APR FC yatoje
Mu gihe shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka w’imikino yiyongereyemo amakipe abiri yo muri Sudani [ Al Hilal na Al Merreikh] ,umutoza Darko Novic yatangaje ko atabasha kwemeza niba yari gutwara igikombe iyo agumana na APR FC. Darko Novic yatoje APR FC mu mwaka ushize w’imikino, baza gutandukana bageze mu mikino ya nyuma. Nyuma y’aho, iyi […]
UCL : Arsenal ikomeje kuziyoboza inkoni y’icyuma; Uko imikino yose yagenze
Arsenal yongeye kugaragaza ko iri mu bihe byiza muri uyu mwaka w’imikino, itsinda Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League wabereye kuri Emirates Stadium mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025. Ni umukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi, kuko wahuzaga […]
Umuramyi Gad Iratumva wuzuye Ubuntu bw’Imana yatangaje ibihe byiza byo gusoza umwaka
Umuramyi Gad Iratumva, umwe mu baramyi bazwi cyane mu Rwanda kubera ubuhanga n’umurava we mu kuyobora abantu mu bihe byo kuramya no guhimbaza, yongeye gutangaza inkuru ishimishije ku babakunzi b’indirimbo ziramya Imana. Nyuma yo gukora igitaramo gikomeye cyiswe Praise and Worship, yahamije ko hari ibindi bihe bikomeye biri gutegurirwa abakunzi b’umuziki wo kuramya n’ijambo ry’Imana.Uyu […]
Muri Champions League ikipe ya Arsenal yihanije ikipe ya Bayern Munich: Haribazwa uzahagarika iyi kipe?
Arsenal yatsinze Bayern Munich ibitego 3-1 mu mikino w’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025 kuri Emirates Stadium. Uyu mukino wari utegerejwe cyane watangiye wihuta amakipe yombi asatirana agerageza uburyo bw’ibitego. Ku munota wa 22, Arsenal yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Julian […]
