01 November, 2025
1 min read

Alarm Ministries Yashyize Hanze Indirimbo Nshya Y’amahoro N’ihumure Yitwa “Humura Nshuti”

Alarm Ministries  yongeye gukora mu nganzo maze basohora indirimbo “Humura Nshuti”, ikaba ifita amashusho yafashwe mu buryo bw’imbona nkubone, igamije guhumuriza abantu binyuze mu butumwa bw’ijambo ry’Imana. Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2025, itsinda ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alarm Ministries, ryasohoye indirimbo nshya yitwa “Humura Nshuti”, ifite ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza […]

1 min read

“Umugenga” Indirimbo nshya Ya Uwase Yvonne Yibutsa Abantu Ko Imana Ari Yo Mutegetsi W’isi

Uwase Yvonne yasohoye indirimbo “Umugenga” ku wa 31 Ukwakira 2025, yuzuza ubutumwa bwo kuramya no gushimira Imana nk’Umutegetsi ukomeye uganje byose na hose. Umuramyi Uwase Yvonne yongeye kwigaragaza mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise “Umugenga”, yashyizwe hanze ku wa 31 Ukwakira 2025 ku muyoboro we wa YouTube. […]

1 min read

Imyigaragambyo muri Tanzaniya yakomye mu nkokora shampiyona

Imyigaragambyo imaze iminsi ine muri Tanzania irakataje, nyuma y’uko abaturage benshi bagaragaje kutishimira uburyo amatora y’umukuru w’igihugu yateguwe n’uko yagenze. Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ikomeje gufata indi ntera ndetse n’inzego nyinshi z’ubuzima bw’igihugu zatangiye guhagarara, Ibyahagaze harimo n’imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere. Abigaragambya bavuga ko batishimiye ko Komisiyo y’Amatora yatangaje […]

1 min read

Hahishuwe ushobora kugirwa umunyamabanga wa FERWAFA

Amakuru yizewe aremeza ko Bonnie Mugabe, usanzwe ari Umukozi Ushinzwe Umutekano ku bibuga mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ari mu nzira zigaruka mu Rwanda aho biteganyijwe ko azahabwa inshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa. Nyuma yo gutorwa kwa Komite Nyobozi nshya ya c iyobowe na Shema Ngoga Fabrice, hakomeje kwibazwa ku muntu uzasimbura […]

1 min read

TOP 7 Songs of The Week : Indirimbo nshya zigaruriye imitima y’abakunzi ba Gospel muri iki cyumweru

Muri iki cyumweru, uruganda rw’umuziki wa Gospel nyarwanda rwongeye kugaragaza imbaraga n’ubutumwa bufite ireme, binyuze mu ndirimbo nshya zagiye hanze zifite amagambo ahebuje, injyana ziryoshye kandi zifite ubutumwa bwiza bubohora, ndetse n’umwuka w’Imana. Dore urutonde rwa TOP 7 Songs of The Week , rutegurwa hagendewe kundirimo nshya zikomeje kwigarurira imitima ya benshi: 1. MURAVA – […]

2 mins read

Josh Ishimwe yakiriye Mimi Mutanu ashima Imana abinyujije mu njyana gakondo

Umunyamakuru akaba n’umuramyikazi w’umunyempano, Dushimimana Ernestine uzwi nka Mimi Mutanu, yasohoye indirimbo nshya yise “Uri Mwiza Yesu”, yuje ishimwe no guha icyubahiro Imana yamukijije urupfu. Iyi ndirimbo ye nshya “Uri Mwiza Yesu” yatekerejwe mu buryo bwimbitse, ikaba ikozwe mu njyana nyarwanda gakondo. Ifite umwimerere n’umwuka w’amasengesho, ikaba ishimangira ko ubuzima ari impano ikomeye y’Imana kandi […]

2 mins read

Uko Ivanjili yageze mu Rwanda: Amateka y’iyogezabutumwa rya mbere ryahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda

Kuva mu 1899 kugeza mu 1919, Abapadiri Bera n’Abanyarwanda ba mbere bemeye Ivanjili bafunguye inzira nshya y’ukwemera n’iterambere ry’umwuka mu gihugu. Amateka y’iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda atangira mu mpera z’ikinyejana cya 19, ubwo u Rwanda rwabarizwaga mu gace k’iyogezabutumwa ka Afurika yo munsi ya koma y’Isi, kashyizweho na Papa Lewo wa 13 ku […]

1 min read

Kiliziya Gatorika Yiteguye Gusoza Yubile Y’imyaka 125 Y’Ivanjili Mu Rwanda

Kiliziya Gatolika irimo kwitegura igikorwa gikomeye cyo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, kizahuriza hamwe abakristu baturutse mu gihugu hose. Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko igikorwa cyo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda kizabera muri Stade Amahoro ivuguruye, tariki ya 6 Ukuboza 2025. Ni ubwa mbere iyi stade […]

2 mins read

Imana yatumye Chorale Simuruna ADEPR Kiyovu ku ntama zazimiriye mu mugi wa Kigali

Chorale Simuruna ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kiyovu yiteguye kwakira igitaramo gikomeye cy’ububyutse cyiswe “Simuruna Evangelical Week Season One” kizaba kuva ku wa 3 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2025. Iki gikorwa cy’ivugabutumwa kizarangwa n’amasengesho, indirimbo ziramya Imana ndetse n’ubutumwa bwimbitse bugamije kuzahura imitima y’abizera no gukomeza umurimo w’Imana.Muri iki cyumweru cy’ivugabutumwa, hatumiwe abavugabutumwa bakomeye […]

en_USEnglish