18 August, 2025
1 min read

Myugariro w’Amavubi yasinye amasezerano mashya mu ikipe yo muri Libya

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) , Manzi Thierry yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Al Ahli SC (Tripoli). Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yari aherutse gutwara igikombe cya shampiyona hamwe n’iyi kipe nyuma yo gutsinda Al Hilal SC Benghazi ibitego bibiri ku busa(2-0) harimo n’igitego cya Manzi. Manzi yahisemo gukomezanya n’iyi […]

2 mins read

Nyuma y’indirimbo za Holy Nation Choir zigaruriye imitima y’abatuye isi, ubu baritegura igitaramo gikomeye i Kigali

Korali Holy Nation igiye gukora igitaramo gikomeye “Holy Melodies Concert”Korali Holy Nation imaze kumenyekana cyane mu Rwanda no ku isi yose binyuze mu ndirimbo zayo zifite ubutumwa bw’ukuri bwa Gikristo. Iyi korali isanzwe ibarizwa muri ADEPR Gatenga, ikaba yaragiye igira uruhare rukomeye mu gusakaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana hifashishijwe indirimbo.Iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo nka […]

1 min read

Uwakiniye Manchester United yibwe

Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United, Demetri Mitchell, yasabye ubufasha nyuma y’uko imodoka ye nshya ya BMW yuzuye ibintu by’agaciro yibwe mu ijoro ubwo yimuriraga ibintu bye mu rugo rushya. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yari avuye i Manchester ajyana ibintu bye i Essex nyuma yo kwerekeza muri Leyton Orient mu isomo ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ry’iyi […]

2 mins read

U Bushinwa: Hari abonka za ‘tetine’ mu kwirwanyiriza umujagararo (stress)

Mu Bushinwa, urubyiruko rwadukanye uburyo budasanzwe bwo kwirwanyiriza umujagararo n’ibimenyetso bijyana na wo, nko guhangayika no kubura ibitotsi, rukonka tetine zizwi ubundi ko zagenewe abana, nubwo bavuga ko hari n’izabakuru. Urubyiruko rw’aho mu Bushinwa, ruhura na byinshi birutera umujagararo, nk’ibibazo bijyanye n’akazi, amikoro nko kubona ingwate ku nguzanyo, kwishyura imyenda baba barafashe bagura imodoka n’ibindi, […]

1 min read

Gary Neville yangiwe kwinjira kuri sitade nyuma y’ibyo yatangaje

Umusesenguzi w’ikinyamaku sky Sports, Gary Neville, kuri ubu ntiyemerewe kugera kuri City Ground ku kibuga cya Nottingham Forest nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino 2025-2026, yibasiye nyiri iyi kipe Evangelos Marinakis. Gary Neville, ku mukino wa Nottingham Forest na Leicester City F.C yibasiye Evangelos Marinakis ndetse aranamunenga cyane kubera kujya mu kibuga akanasatira umutoza w’ikipe Nuno […]

1 min read

Umunsi mukuru wa Asomisiyo wizihirijwe i Kibeho witabiriwe n’abantu batari bake bahabonera byinshi byiza

Abakirisitu Gatolika mu Rwanda n’abavuye imihanda yose basaga 78,600, bahuriye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Abakirisitu Gatolika bo ku Isi yose, bizihiza Umunsi Mukuru bibukaho ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo. Ab’i Kibeho ntibasigaye inyuma, dore […]

6 mins read

“Assumption,” umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya usobanuye byinshi ku bakristu, ni ayahe mateka ubumbatiye?

Assumption ni umunsi ukomeye ku bakirisitu, by’umwihariko abakristu gatolika ukaba wizihizwa buri wa 15 Kanama buri mwaka. Assumption biva ku ijambo ry’ikilatini ‘Assumptio’ bisobanura kujyanwa/kuzamurwa. Uyu munsi wizihizwa hafi ku Isi hose, mu bihugu byinshi abaturage baba bishimye ndetse n’ibigo byinshi bya Leta n’ibyigenga biba byatanze ibiruhuko ku bakozi babyo. Hano mu Rwanda benshi baba […]

2 mins read

‎Umujyi wa kigali wihaye intego yo kwinjiza miliyali 80 binyuze mu misoro n’amahoro

Umujyi wa Kigali wihaye intego yo kwinjiza miliyali 80 Frw binyuze mu misoro n’amahoro  mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, avuye kuri miliyali 60 yarariho mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.‎‎Byagarutsweho ku wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, mu nama yahurije hamwe abakozi bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu mujyi wa Kigali.‎‎Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Cloudine, aganira […]

1 min read

Ubuzima bushya muri Kristo bwahindutse “INGANZO”, Korali Ukuboko Kw’Iburyo ishimangira ko Kristo ari byose kubamwizera

Mu muziki wa Gospel nyarwanda, hiyongereye igihangano gishya cyuje ubutumwa butanga ihumure n’icyizere kumuntu wese wemera Imana. Korali Ukuboko Kw’iburyo yo muri ADEPR Gatenga yamuritse indirimbo yabo nshya yitwa “INGANZO”, mu buryo bwa Live Sessions, ikaba yaranditswe mu magambo akubiyemo ubuzima bushya abizera bahabwa binyuze mu musaraba wa Yesu Kristo. Indirimbo “INGANZO” itangira ishimangira ko […]

1 min read

Impungenge zikomeje kuzamuka ku gikombe cy’Isi cyo muri Amerika

Mu gihe abafana b’ikipe y’igihugu ya Brazil bari guteganya kuzasura Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikombe cy’Isi cya 2026 bashobora kubura viza bitewe n’itegeko rishya Perezida Donald Trump arimo kwitegura gushyiraho, nk’uko CNN ibivuga. Iri rushanwa rizabera muri Amerika, Mexique na Canada kuva ku ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga, rikaba rizitabirwa […]

en_USEnglish